Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri ushinzwe ikoranabuhanga w’u Bushinwa
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yakiriye Minisitiri ushinzwe ikoranabuhanga w’u Bushinwa, Zhuang Rongwen n’itsinda ayoboye. Ibiganiro bagiranye byibanze ku bufatanye buranga ibihugu byombi, cyane cyane mu ikoranabuhanga.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, byatangaje ko Minisitiri Dr Ngirente yakiriye Zhuang Rongwen n’itsinda ayoboye, ku wa Mbere tariki 30 Ukwakira 2023.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko u Rwanda rwari rusanzwe rufitanye umubano n’u Bushinwa mu buryo butandukanye, kuko hari ibigo binyuranye bisanzwe bikorana n’iby’itumanaho mu Rwanda, harimo nka ZTE.

Yakomeje avuga ko iki kigo cya Cyberspace Administration of China, cyari gisanzwe gikorana bya hafi n’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe umutekano w’ikoranabuhanga rya murandasi (NCSA), mu bijyanye no kongerera abakozi ubumenyi ndetse n’ubushobozi.
Mu bindi byaganiriweho harimo uburyo bwo gukomeza umubano usanzweho byisumbuyeho, mu bijyanye n’imyigishirize ariko cyane cyane ubushakashatsi mu kurinda umutekano w’amakuru ndetse n’ikoreshwa ry’umuyoboro wa 5G.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yagize ati “Twarimo turebera hamwe uburyo uwo mubano warushaho gukomera kugira ngo dufatanye mu kwagura ubushobozi bwacu bw’igihugu mu bijyanye n’ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga, ariko tunarebera hamwe umutekano w’amakuru ndetse no kubungabunga ibyo bikorwa remezo.”
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye kandi Dr. Paul Le Blanc, Perezida wa Kaminuza ya Southern New Hampshire, baganira ku bikorwa by’ubufatanye mu rwego rw’uburezi, ndetse no ku bijyanye n’ubufatanye bugamije guteza imbere ireme ry’uburezi n’ikoreshwa ry’ubwenge buhangano buzwi nka ‘Artificial Intelligence’.


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|