Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye itsinda ry’abahanga mu by’ingufu za Nikeleyeri

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yakiriye itsinda ry’abayobozi n’abahanga mu bijyanye n’ingufu za nikeleyeri, igikorwa cyabaye ku wa Kabiri tariki 17 Ukuboza 2024.

Baganiriye ku kongera ingufu za Nikeleyeri mu Rwanda no muri Afurika muri rusange
Baganiriye ku kongera ingufu za Nikeleyeri mu Rwanda no muri Afurika muri rusange

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, byatangaje ko yakiriye itsinda ry’abayobozi n’abahanga mu bijyanye n’ingufu za nikeleyeri bayobowe na Dr. Lassina Zerbo, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Atomic Energy Board (RAEB).

Minisitiri w’Intebe yakiriye aba bayobozi nyuma y’uko bamaze iminsi mu inama, yahuje Abaminisitiri ba Afurika bashinzwe Ingufu n’Ibikorwa Remezo.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Jimmy Gasore, yasobanuye uko u Rwanda na Afurika muri rusange bateganya gukoresha Ingufu za Nikeleyeri (Nuclear Energy), mu gukemura ikibazo cy’amashanyarazi adahagije.

Minisitiri Dr. Gasore, yagaragaje ko mu biganiro by’iminsi ibiri barimo, baganiriye ku hashobora kuva ishoramari ryatuma ingufu za nikeleyeri zibyazwa umusaruro mu bihugu bya Afurika.

Ati “Twaganiriye ku mbogamizi zituma ibigo by’imari bititabira gutera inkunga imishinga y’ingufu za nikeleyeri. Ese nk’Abanyafurika twakora iki ngo izo mbogamizi ziveho, cyane cyane ko ingufu za nikeleyeri zisukuye, zidahumanya ikirere”.

Yongeyeho ati "Muri iki gihe rero turimo kureba n’ihindagurika ry’ibihe, izi ngunfu za nikeleyeri zizadufasha cyane kubera ko mu myaka 25 iri imbere, tuzaba dukeneye umuriro urenze inshuro 10 uwo dufite uyu munsi kandi tuzi imigezi dufite, tuzi ahandi twavana umuriro ko hadahagije. Tukabona rero ko ingufu za nikeleyeri ari zimwe mu zizadufasha kwihaza mu ngufu mu myaka iri imbere”.

Yashimangiye ko Igihugu cyifuza kuzaba gifite amashanyarazi akomoka ku ngufu za nikeleyeri mu myaka 10 iri imbere, ariko byose bikajyana n’iterambere ry’ikoranabuhanga.

Ati “Twifuza ko twaba tuzifite no mu myaka itarenze 10 iri imbere, ni yo ntego ariko harimo ibindi abantu bareba, ikoranabuhanga rigeze he? Kuko nk’inganda za nikeleyeri tubona zikwiriye Igihugu ni inganda ntoya (small and medium reactor), hari izamaze kugera ku isoko mu rwego rw’ubucuruzi. Hari n’izikiri mu bushakashatsi ku buryo utakwizera ngo zizaba zabonetse, ariko intego ni iy’uko mu myaka 10 iri imbere twaba tuzifite”.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo Gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (RAEB), akaba Umujyanama mu by’ingufu ndetse n’umunyamuryango w’akanama gashinzwe ingamba na gahunda muri Perezidansi ya Repubulika, Dr. Lassina Zerbo, yagaragaje ko u Rwanda na Afurika bikeneye ingufu zihutisha iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.

Ati “Tuvuga amashanyarazi ariko hano icyo dukeneye cyane ni ingufu zihutisha iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza muri iki gihugu, kandi ni byo Perezida Kagame yifuriza u Rwanda n’umugabane, ku buryo u Rwanda rwaba icyitegererezo kuri iyi ngingo muri Afurika”.

Dr. Zerbo yahamije ko igihugu kidafite amashanyarazi bisobanuye ko nta nganda zahaboneka, n’iterambere rikarushaho kudindira.

Ati “Urebye ibigo by’ubucuruzi birimo kuza gushora imari mu Rwanda uyu munsi, bikenera ingufu z’amashanyarazi. Nta mashanyarazi nta nganda. Mu gihe ingufu zose mukoresha mu Rwanda ari iz’amashanyarazi, ntabwo haboneka ubushobozi bwo guha ingufu inganda. Tuzi ko mu myaka myinshi yashize hari sosiyete yashatse gushinga uruganda rw’ibirahuri kuko hano mufite ibikoresho by’ibanze, ariko ntihari hari ingufu zo kuruhaza”.

Bafashe ifoto y'urwibutso
Bafashe ifoto y’urwibutso

Inganda zitunganya amashanyarazi akomoka ku ngufu za nikeleyeri zikora mu bihugu 32, zigatanga amashanyarazi arenga 10% by’atunganywa yose mu Isi.

Nka Afurika y’Epfo itunganya amashanyarazi akomoka ku ngufu za nikeleyeri angana na Gigawatt 8.154 mu isaha (GWh), Koreya y’Epfo itunganya 171.640 GWh, na ho Amerika itunganya 779.186 GWh, kandi izi ngufu ziri mu byabafashije kwihuta mu iterambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka