Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi ushinzwe uburezi muri OECD
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yagiranye ibiganiro n’itsinda ryita ku burezi mu Muryango Mpuzamahanga w’Ubukungu n’iterambere (OECD) riyobowe na Andreas Schleicher, Umuyobozi ushinzwe uburezi muri uyu muryango.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko ibiganiro byabeyereye mu birobye kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024, byibanze ku iterambere ry’uburezi mu Rwanda. Ni ibiganiro kandi byitabiriwe na Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda, Gaspard Twagirayezu.
Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu, yavuze ko kimwe mu byo baganiriye n’iri tsinda ari ukurebera hamwe uburyo hatezwa imbere ubushakashatsi n’ubumenyi mu mashuri.
Andreas Schleicher, Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Muryango Mpuzamahanga w’Ubukungu n’Iterambere (OECD), na we ahamya ko bateganya gufatanya mu bijyanye no guteza imbere ireme ry’uburezi by’umwihariko mu banyeshuri bakiri bato.
Ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi ndetse n’uyu muryango biteganyijwe ko umwaka utaha bazatangiza gahunda y’isuzuma mpuzamahanga ry’abanyeshuri mu masomo atandukanye rizwi nka PISA.
Minisiteri y’Uburezi yatangije gahunda y’uburyo bw’isuzumabumenyi mpuzamahanga ku banyeshuri bafite imyaka 15 muri gahunda yitwa PISA (Programme for international student assessment) 2025. Ibi ngo bizafasha u Rwanda gukora politiki zifasha guteza imbere uburezi.
Abanyeshuri bitabira iri suzumabumenyi mpuzamahanga (PISA) babazwa ku masomo y’imibare, ubumenyi n’ubushobozi bafite mu kumenya indimi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|