Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yagiranye ibiganiro n’abagize Impuzamiryango irwanya Malariya

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yakiriye anagirana ibiganiro n’itsinda ry’abagize Impuzamiryango irwanya Malariya (MIM), bari mu Rwanda mu rwego rwo kwitabira Inama ya 8 y’Ihuriro Nyafurika ryiga kuri Malariya (PAMC) 2024.

Bashimye uko u Rwanda ruhagaze mu kurwanya Malaria
Bashimye uko u Rwanda ruhagaze mu kurwanya Malaria

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente avuga ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo, mu rugamba rwo kurwanya Malaria.

Ati “U Rwanda ruri mu bihugu bitatu bya Afurika byabashije kurwanya Malaria ku rwego rwo hejuru, ingamba zagiye zifatwa na Guverinoma hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye, mu guhangana n’iyi ndwara yica abasaga Miliyoni 500 buri mwaka ku Isi, zatumye igabanuka ku kigero cya 90% mu baturarwanda”.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yabwiye aba bafatanyabikorwa ko u Rwanda ruzakomeza gukaza umurego mu rugamba rwo kurwanya malaria, ari na ko rutanga umusanzu ku bindi bihugu.

Impande zombi zari mu biganiro
Impande zombi zari mu biganiro

Kuva tariki 21-27 Mata 2024, mu Rwanda hateraniye inama igamije gusuzuma aho urugendo rwo kurandura Malaria rugeze, no kwigira hamwe ikoranabuhanga ryafasha mu kuyihashya.

Umuyobozi Mukuru wa Multilateral Initiative on Malaria, Prof Rose Leke yatangaje ko u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu kurwanya Malaria, rugabanya imibare y’abayirwara n’abo ihitana, bitewe n’ingamba zitandukanye zirimo no gukoresha ikoranabuhanga.

Ati “Twaje kuvugana na Minisitiri w’Intebe no kumusaba ko Guverinoma yadufasha kugeza ibyiza bakoze ku bindi bihugu, kugira ngo aho Malaria ikibereye umutwaro bashobore kwigira ku byo u Rwanda rukora kandi bizagabanya Malaria, kuko ubu tugeze aho gutekereza kuyirandura.”

Prof Rose Leke avuga ko ari ngombwa ko abaturage bagira uruhare muri uru rugamba rwo kurwanya Malaria.

Mu Rwanda abarwara malaria ku mwaka bavuye kuri Miliyoni hafi eshanu mu 2017, bakagera ku bihumbi 627 mu 2023, bigaragaza igabanuka rya 90%, mu gihe abo yahitanye ari 51 gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka