Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagaragarije abashoramari amahirwe ari mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangije ku mugaragaro icyiciro cya kabiri cya gahunda nzahurabukungu mu guteza imbere inganda, mu nama y’Ihuriro ry’ishoramari yabereye muri Kigali Convention Centre, ku wa Kane tariki ya 2 Werurwe 2023, agaragaeiza abashoramari bayitabiriye amahirwe ari mu Rwanda yaborohereza mu mikorere yabo.

Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente atangiza inama y'abashoramari
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente atangiza inama y’abashoramari

Iyo nama yitabiriwe n’abashoramari b’Abanyarwanda n’abanyamahanga, bakaba bagaragarijwe amahirwe y’ishoramari ari mu nzego zitandukanye, mu mishanga 100 bashoramo imari mu Rwanda, kugira ngo bazamure ubukungu bw’Igihugu.

Mu mishinga 100 yamurikiwe aba bashoramari, harimo n’ifite agaciro k’amafaranga agera kuri Miliyari 150 yo mu nzego z’ubwubatsi, inganda ndetse no kongera umusaruro w’ubuhinzi no kuwongerera agaciro.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagize ati “Leta yiteguye kuborohereza mu buryo bwose bushoboka, haba mu kubavaniraho imisoro ndetse no kubaha inguzanyo ku nyungu yo hasi, mu rwego rwo kubaka ubukungu buhamye”.

Abashoramari b'Abanyarwanda n'abanyamahanga bitabiriye inama
Abashoramari b’Abanyarwanda n’abanyamahanga bitabiriye inama

Kampeta Sayinzoga, Umuyobozi Mukuru wa Banki y’u Rwanda y’Iterambere (BRD), yabwiye abashoramari ko u Rwanda rwabashyiriyeho ikigega kigamije kuzahura ubukungu bwazahajwe n’icyorezo cya COVID-19, gikorana n’ibigo by’imari 8 bizajya bibaha inguzanyo ku nyungu ya 8%.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Clare Akamanzi, avuga ko ibibazo byose abashoramari bagaragaje birimo amasaha y’akazi yagabanutse mu cyumweru, ikibazo cy’abacuruzi bo mu Rwanda aba bashoramari baguraho bimwe mu bikoresho by’ibanze babaca TVA, bagahura n’ikibazo cy’uko ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro (RRA) ntikiyabasubize, bizaganirwaho bikabonerwa ibisubizo.

Icyiciro cya mbere cy’iri shoramari cyatangiye mu Kuboza 2020 kugeza mu Kuboza 2022, cyarangiye hari Sosiyete 106 zakoze imishinga ifite agaciro ka Miliyari imwe na Miliyoni 700 z’Amadorari y’Amerika, ndetse abantu ibihumbi 36,000 bibona akazi muri iyo mishinga.

Abayobozi berekwa ibiteganyijwe bizafasha ishoramari
Abayobozi berekwa ibiteganyijwe bizafasha ishoramari

Hari ibyanya byahariwe ibikorwa by’inganda biri mu turere 6 bifite ubuso bwa hegitari 426, bifite ubushobozi bwo kwakira sosiyete z’ishoramari zisaga 40.

Ibyo byanya biri mu Turere twa Musanze, Rubavu, Rusizi, Muhanga, Nyagatare na Huye.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro icyiciro cya 2 cy’iki kigega cyiswe ’’MANUFACTURE, BUILD TO RECOVER PROGRAM’, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, yahamagariye abashoramari b’Abanyarwanda n’Abanyamahanga kubyaza umusaruro amahirwe Leta yabahaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka