Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru wungirije wa UN
Mu nama mpuzamahanga yiga ku guteza imbere ishoramari ‘Global Gateway Forum’ ibera i Buruseri mu Bubiligi, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yagiranye ibiganiro na Amina Muhammed, Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye (UN).
![](IMG/jpg/20231026_191128.jpg)
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente na Amina Muhammed wa Un, ibiganiro byabo byibanze ku gukomeza umubano mwiza w’u Rwanda n’uwo muryango, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa X rwahoze yitwa Twitter.
Mu myaka 61 u Rwanda rumaze mu Muryango w’Abibumbye, hari byinshi rwungukira mu mikoranire na wo.
U Rwanda rwemerewe kandi rwakirwa ku mugaragaro mu Muryango w’Abibumbye tariki ya 18 Nzeri mu 1962. Ni nyuma gato y’uko rwari rumaze kubona ubwigenge, tariki ya 1 Nyakanga 1962.
![](IMG/png/capture_3-8.png)
Uyu muryango ugira intego nyamukuru yo kwita ku mahoro n’umutekano mpuzamahanga, iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza by’abaturage, ndetse no guharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|