Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yabwiye Intore z’Indangamirwa ko ubutore nyabwo bwubakiye ku kuba intangarugero
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yibukije Intore z’Indangamirwa ko ubutore nyabwo, bushingiye ku kuba intangarugero mu myitwarire n’ibikorwa, kuko biri mu by’ingenzi bigeza bigeza igihugu kuri byinshi byifuzwa.
Iri torero ryatangiye guhera tariki 5 Nyakanga 2024 ryitabirrwa n’abarimo Urubyiruko 33 rw’abanyarwanda biga cyangwa batuye mu mahanga, abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bize mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda 67, Indashyikirwa zivuye ku Rugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 11 zigera kuri 381, hamwe n’abayobozi b’Urubyiruko 13; zose hamwe zikaba ari 494.
Dr Ngirente wari uhagarariye Perezida Paul Kagame muri iki gikorwa, yagaragaje ko amahitamo y’igihugu yo gufasha urubyiruko kwitabira itorero ryo kuri uru rwego, yubakiye ku kurutoza umuco w’inshingano mboneragihugu, kwiyubaha, imyitwarire myiza ari nabyo urubyiruko rukwiye kubakiraho mu buzima bwarwo rwa buri munsi.
Ati: “Izo nshingano mboneragihugu zijyana no kurinda ibyagezweho, mukumira ikintun cyose kigamije kubyangiza. Indangagaciro z’uburere bwiza n’ubufatanye hagati yanyu bugamije kwerekana isura y’igihugu cyacu uko kiri, no kuvuguruza abakivuga ukundi buracyenewe cyane kuko bifasha benshi kugira isura nyayo y’uko y’ukuri nyako kuri cyo”.
Yashimiye umuhate abitabiriye iri torero bagize mu gukurikirana ibyo bize, anagaragaza ko kugira ngo bibagirire akamaro, byajyanya no kugira ishyaka ryo kujya bafata ibyemezo bishyira igihugu ku rwego rwiza.
Ati: “Ibyemezo mukwiye kuba mwifatira, mu by’ukuri bikwiye kuba ibigira uruhare mu guhindura ibintu bitari byiza. Iyo mufashe ibyemezo byiza yaba kuri mwe mwitabiriye iri torero ndetse n’urubyiruko muri rusange, ni ibintu byinshi bifatika bifasha mu hazaza h’igihugu”.
Yanakomoje ku burenganzira urubyiruko rufite kimwe n’abandi banyagihugu bose, binyuze mu byo leta ibagomba nk’Uburezi mu mashuri, kwidagadura, kurindirwa umutekano, imibereho myiza n’ibindi bizamura imibereho yarwo; ariko narwo arwibutsa ko rufite inshingano zo kugira imyitwarire ikumira ibiyobyabwenge, ubusinzi n’ibindi biyobya urubyiruko.
Ati: “Ni ngombwa ko muba urubyiruko rukura neza, rwiga amashuri rukayarangiza, rwiteguye gukorera igihugu rutamugaye. Ntidushaka abishora mu businzi ngo bagere aho batakibasha guhaguruka ngo bakore kuko nta terambere bageraho. Leta y’u Rwanda iharanira yuko uburenganzira busesuye bwose mububona ariko namwe nk’urubyiruko mugasabwa kubahiriza inshingano ibategerejeho”.
Mu masomo izi ntore zahawe harimo arebana n’amateka y’u Rwanda, bakora ingendoshuri mu bice bitandukanye by’igihugu aho basuye inzibutso n’ibice ndangamateka y’u Rwanda mu kuzuzanya n’amasomo bahawe, bibafasha kwigira ku rubyiruko rwaranzwe n’ubwitange no kubohora igihugu, bityo na bo bakaba babona aho bahera bagera ikirenge mu cyarwo.
Mu bindi bize harimo amasomo ya gisirikari n’ay’uburere mboneragihugu, imikino njyarugamba, akarasisi, uburyo bwo kwirwanaho mu gihe cyo guhangana n’umwanzi n’andi atandukanye.
Urubyiruko rwitabiriye iri torero, rurigereranya n’isoko bavomyeho ibitekerezo byubaka igihugu.
Dusabeyezu Jean de Dieu agira ati: “Itorero Indangamirwa ryanyeretse aho u Rwanda rwacu rwavuye, aho rugeze n’aho rugana n’uruhare rwanjye nk’urubyiruko kugira ngo nzarufashe kugera aho abanyarwanda twifuza. Nasobanukiwe indangagaciro zigomba kundanga mu gusigasira uruhare rwanjye mu iterambere. Muri zo ni nko gukunda igihugu n’umurimo kandi nkawunoza, guharanira ubutwari, nkabijyanirana no gukomera ku bumwe, gukorera hamwe n’abandi n’izindi zishamikiyeho”.
Izi ntore zivuga ko zisoje iri torero zifitiye igihugu umwenda wo gukomereza ku byo urubyiruko rugenzi rwarwo rwaharaniye ubwo rwakibohoraga rukongera no kugisana nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ko na zo zizakomereza mu mujyo wo gusigasira ibyagezweho.
Ibyo bikazajyana no gukorera ku ntego, gukoresha igihe neza, gukora byinshi kandi mu gihe gitoya kandi bakoreye hmwe nk’uko Hirwa Jean Eric yakomeje abivuga.
Ati:“Byambereye iby’agaciro gusobanukirwa byinshi ku mateka y’igihugu cyacu, uburyo ngomba kukigendana ku mutima, mfatiye urugero ku bagabo n’abagore b’Intwari bitangiye igihugu batizigama bakakirwanira”.
Ni ku nshuro ya kabiri Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutore cya Nkumba cyakira Itorero ryo kuri uru rwego. Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko wabaye umwanya wo umenya aho u Rwanda rwavuye, ubwitange bwabayeho ngo rugere aho rugeze n’ibyo basabwa mu kubinoza.
Aya masomo bakurikiraniye muri iri torero bamazemo iminsi 47, aje yiyongera ku yandi basanzwe biga, bikabubakamo ubunyarwanda bwuzuye buharanira kurwanirira igihugu cyabo.
Izisoje iki cyiciro ziyongera ku zindi ntore 412 zitabiriye itorero nk’iri umwaka ushize wa 2023. Ibyiciro byose byabanje bikaba bimaze gutorezwamo intore 5128 kandi biteganyijwe mu gihe kiri imbere uyu mubare uziyongera ku kigero gifatika kuko ikigo cy’Ubutore cya Nkumba kirimo kwagukorwa no kongererwa ubushobozi, ku buryo mu gihe kiri imbere kizava ku bushobozi bwa gutorerzwamo intore 500 cyakira ubu, kikagera ku bushobozi bwo kwakira abasaga 1000.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|