Minisitiri w’Intebe Dr. Habumuremyi arifatanya n’abaturage bo mu karere ka Rubavu mu muganda
Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi arifatanya n’abaturage bo mu karere ka Rubavu mu kubungabunga umugezi Sebeya umaze igihe ubasenyera ukangiza n’imyaka yabo, mu gikorwa cy’umuganda cyo kuri uyu wa Gatandatu 29/09/2012.
Mu kagari ka Terimbere umurenge wa Nyundo, aho Minisitiri Dr. Habumuremyi ari buze kwifatanya n’abaturage gutera kunkengero z’umugezi, abaturage bavuga ko bizatuma ubutaka bukomera ntibwongere kuriduka ngo butere isuri.
Bakavuga ko gushakira igisubizo isuri ya Sebeya bikwiye ko ahaturuka isuri ku misozi hakorwa amaterasi y’indinganire, hagaterwa ibiti kugira ngo amazi atazongera kumanura isuri ibasanga mu ngo ikabangiriza imyaka.

Kuva ukwezi kwa 09/2012 kwatangira mu karere ka Rubavu abantu batanu bamaze guhitanwa n’ibiza bitewe n’amazi harimo babiri bahitanzwe na Sebeya.

Minisitere y’Umutungo kamere yafashe ingamba zo guhagarika ubucukuzi bw’amabuye mu karere ka Ngororero, ahaturuka umugezi wa Sebeya.
Hasigayeikibazo cy’abaturage bacukura umusenyi muri uyu mugezi bakomeza kuwagura bigatera kuriduka kumpande zawo.
Tubizeje gukomeza kubakurikiranira iyi nkuru.
Sildio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|