Minisitiri w’Intebe azasura ingomero z’amashanyarazi mu turere twa Gakenke na Musanze

Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, biteganyijwe ko azasura ingomero z’amashanyarazi zo mu turere twa Gakenke na Musanze kuwa gatanu tariki 11/05/2012.

Mu karere ka Gakenke, Minisitiri w’Intebe azasura urugomero rw’amashyanyarazi rwa Janja ruri mu Murenge wa Mugunga ; nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias.

Imirimo y’ubwubatsi y’urwo rugomero yagombaga kurangira mu mwaka wa 2008, Leta y’u Rwanda ifata icyemezo cyo guhagarika sosiyete y’Abanyasiriranka yarwubakaga mu mwaka wa 2010 kubera kutubahiriza amasezerano.

Ubwo Minisitiri w’Intebe aheruka mu Karere ka Gakenke mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane 2012, yijeje akarere ka Gakenke gafite umuriro ubarirwa ku gipimo cya 1% gukemura icyo kibazo mu minsi ya vuba.

Biteganyijwe ko nyuma y’urwo rugendo rw’akazi mu Karere ka Gakenke, Minisitiri w’Intebe azakomereza mu Karere ka Musanze aho azasura urugomero rw’amashanyarazi rwa Mukungwa ya Kabiri ruri mu Murenge wa Nkotsi, Akarere ka Musanze.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka