Minisitiri w’intebe asanga ibikorwa bya FPR bihesha abanyarwanda bose agaciro

Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, asanga ibikorwa by’umuryango PFR-Inkotanyi bihesha Abanyarwanda bose agaciro, kuko buri gihe iba ishaka icyabateza imbere.

Yabitangarije abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu karere ka Musanze, ubwo bizihizaga imyaka 25 uyu muryango umaze ubayeho kuri uyu wa Gatandatu tariki 01/12/2012.

Minisitiri Habumuremyi yifatanyije nabo mu kuremera umuryango umwe w’uwitwa Saidath Mukamutesi utuye mu murenge wa Kimonyi akarere ka Musanze.

Minisitiri Habumuremyi yavuze ko mu myaka 25 PFR-Inkotanyi imaze ibayeho, ibikorwa byayo byabaye urumuri rumurikira Abanyarwanda bose n’abatayirimo, bikagaragaza agaciro uyu muryango uha Abanyarwanda.

Minisitiri yifatanya n'Abanyamusanze mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze ubayeho.
Minisitiri yifatanya n’Abanyamusanze mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze ubayeho.

Minisitiri Habumuremyi akaba na komiseri mu muryango FPR Inkotanyi, yashimiye abanyamuryango bo mu karere ka Musanze batekereje kuremera uyu muryango w’uunyamuryango, bawubakira inzu ifite agaciro ka miliyoni 14.

Uwo muryango uteri wishoboye, ufite abana bagera kuri barindwi n’umugabo abana n’ubumuga.

Yaboneyeho gusaba umuryango waremewe guhera ku musingi wahawe maze ukiteza imbere, dore ko ubu bafite aho kuba, boroye banafite n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi babari inyuma bashobora inkunga iyariyo yose kugira ngo babashe kujya imbere.

Si ubwambere abanyamuryango ba FPR mu karere ka Musanze baremera imiryango, tariki 17/11/2012, abanyamuryango bagize urugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru baremeye imiryango ituye mu mazu adahomye yo mu mirenge yegereye ibirunga muri Musanze.

Minisitiri w’Intebe kandi yaganiriye n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Musanze bamugaragariza aho uwo muryango wabavanye, nk’ uwitwa Nyirabahutu Sophia yerekana uburyo yavanywe muri Nyakatsi ubu akaba ari mu nzu y’ibati.

Minisitiri w’Intebe abibutsa ko bagomba kurushaho gukora cyane, kugirango ibyo bagezeho bitazasubira inyuma.

Jean Noel Mugabo

Inkuru zijyanye na: Dr. Pierre Damien Habumuremyi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ese burya na MP ari muri FPR? ko numva ari ukwikubira muri democracy ra! President na PM bose mw’ ishyaka rimwe?

john yanditse ku itariki ya: 2-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka