Minisitiri w’Intebe arasura uturere twa Nyamasheke na Rusizi

Kuva kuri uyu wa kane, Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, yatangiye uruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itatu mu ntara y’uburengerazuba mu turere twa Nyamasheke na Rusizi.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa kane aza kugera mu Gisakura agasura umuhanda Pindura-Bweyeye ndetse akaza no kubonana n’abaturage ba Bweyeye ngo yumve ibibazo bafite bafatanye kubishakira umuti.

Minisitiri w’intebe kandi arateganya gusura ikibaya gihingwamo umuceri cya Bugarama, ndetse n’uruganda rukora sima rwa Cimerwa.

Ikirwa cya nkombo nacyo kiri mu byo Minisitiri w’Intebe azasura mu rwego rwo gutaha ku mugaragaro amashanyarazi yambutse ikiyaga cya Kivu akagera ku Nkombo.

Azasura ishuri ryisumbuye rya Nkombo ndetse anabahe ubwato bufite agaciro ka miliyoni 170 z’amafaranga y’u Rwanda bemerewe na Perezida wa Repubulika, Kagame Paul.

Minisitiri w’Intebe azanasura ibitaro bya Bushenge mu karere ka Nyamasheke biri kubakwa nyuma yo kuzahazwa bikomeye n’umutingito wabaye muri 2007.

Azagenderera kandi abaturage b’umurenge wa Cyato wo mu karere ka Nyamasheke ndetse banagirane ibiganiro.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo   ( 1 )

Nuko nuko nyakubahwa bwana PM, biragaragara ko uri umukozi pe. Ndashimira namwe mwandika Kigali Today kandi ndizera ko mutazakora nka babandi bo ku IGIHE.com babogama cyane bagakabya maze bakabura professionalism mubyo bakora.Erega critics zubaka nazo ziba zikenewe kandi niyo freedom muri democracy dukeneye iwacu.

Rukundo yanditse ku itariki ya: 9-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka