Minisitiri w’intebe arasura akarere ka Burera kuri uyu wa kane
Amakuru aturuka mu buyobozi bw’akarere ka Burera aremeza ko minisitiri w’intebe mushya w’u Rwanda, Anastase Murekezi, asura ibikorwa bitandukanye by’iterambere byo muri aka karere, kuri uyu wa kane tariki ya 07/08/2014.
Mu bikorwa Minisitiri w’intebe asura harimo umuhanda wa Base-Butaro-Kidaho, ugiye gushyirwamo kaburimbo. Kuri ubu uyu muhanda uri gukorerwa inyigo kuburyo mu minsi iri imbere, nk’uko bigaragara, imirimo yo kuwubaka itangira.
Uyu muhanda uzagirira akamaro gakomeye Abanyaburera mu bijyanye n’imigenderanire n’utundi turere ndetse ugirire akamaro n’abandi bantu baturuka hirya no hino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo bagiye ku bitaro bya Butaro kwivuza indwara zitandukanye zirimo kanseri.
Kubera ko umuhanda Base-Butaro-Kidaho ari ibitaka biragorana kubona imodoka itwara abagenzi kuburyo akenshi hitabazwa za moto nazo zifite igiciro cy’urugendo kiri hejuru.

Usibye uwo muhanda kandi Minisitiri w’intebe arasura urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo, ruri mu murenge wa Butaro, rumaze igihe rudatanga umuriro w’amashanyarazi, kubera ko ibyuma byakoreshwaga byapfuye.
Arasura kandi urugomero rw’amashanyarazi rwa Ntaruka rutanga amashanyarazi hirya no hino mu Rwanda ndetse no mu gice kimwe cyo muri Uganda, anasure kandi n’urugomero rwa Mukungwa ya mbere n’iya kabiri.
Uru ruzinduko agirira mu karere ka Burera nirwo rwa mbere Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi, aba agiriye mu turere nyuma y’iminsi itageze ku kwezi agizwe Minisitiri w’intebe. Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, avuga ko bibateye ishema n’ibyishimo.
Agira ati “Kuba rero amaze kwerekana gahunda ya guverinoma ayobora akaba atangiriye ku karere kacu ka Burera, biduhaye ingufu n’umurego cyane kuburyo rwose natwe turakora ibishoboka byose, imihigo yacu tugomba kuba indashyikirwa buri gihe. Ni n’ishema! Biduteye ibyishimo n’ishema rwose.”
Kuva tariki ya 23/07/2014 nibwo Anastase Murekezi yagizwe Minisitiri w’intebe asimbuye Dr Pierre Damien Habumuremyi, wari kuri uwo mwanya kuva tariki ya 07/10/2011.
Ku wa mbere w’iki cyumweru nibwo Minisitiri Murekezi yagejeje ku nteko ishinga mategeko hagunda Guverinoma nshya ifite. Aho bimwe mubyo yizeza harimo kugeza amazi meza ku Banyarwanda bose.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|