Minisitiri w’Intebe arasaba ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwashyirwamo ingufu

Minisitiri w’intebe, Dr Habumuremyi Pierre Damien, arasaba abashinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kubwitaho kuko bimaze kugaragara ko buri henshi kandi bukaba bwagirira abaturage n’igihugu akamaro.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 01/11/2012 ubwo yasuraga isosiyeti yitwa PYRAMIDES icukura koruta mu karere ka Muhanga mu murenge wa Kabacuzi.

Ba nyiri iyi sosiyete beretse Minisitiri w’Intebe ko u Rwanda rufute umutungo uhambaye w’amabuye y’agaciro ariko rukaba rutarabivumbura ahenshi.

Kugira ngo iyo sosiyete ize gucukura aya mabuye yari yabonye abantu bacuruza koruta ku isoko ritemewe mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kubera ubwiza bwayo ngo byabaye ngombwa ko bakurikirana kugira ngo barebe aho yaturutse; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi wa sosiyeti PYRAMIDES, Muhamoud Salem.

Nyuma yo gupima bagasanga muri uyu murenge wa Kabacuzi higanje amabuye y’agaciro ya koruta, mu mwaka w’2003 sosiyete PYRAMIDES kuyacukura.

Umuyobozi wa sosiyeti PYRAMIDES, Muhamoud Salem, yasobanuriye Minisitiri w'Intebe ko mu Rwanda hari amabuye y'agaciro menshi.
Umuyobozi wa sosiyeti PYRAMIDES, Muhamoud Salem, yasobanuriye Minisitiri w’Intebe ko mu Rwanda hari amabuye y’agaciro menshi.

Minisitiri w’Intebe yasabye ubuyobozi bufite ubucukuzi na mine mu nshingano zabo kwita by’umwihariko ku bucukuzi maze bukagenda neza cyane ko aba bashoramari berekanye ko ubu bucukuzi bwitaweho u Rwanda rwaza mu bihugu bicukura cyane amabuye ya koruta kandi y’ubwoko bwiza.

Ku munsi sosiyete PYRAMIDES icukura ibiro bigera kuri 300 bya koruta iyunguruye. Ubu icukura kuri hegitari 20 z’ubuso ariko aho bagomba gucukura ni kuri hegitari 450.

Minisitiri Habumuremyi avuga ko ubu u Rwanda rugiye gushyira ingufu mu kumenyekanisha umutungo rufite kugirango abashoramari bashora imari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro biyongere mu gihugu kuko byagaragajwe ko ibihugu byinshi bitazi uyu mutungo u Rwanda rufite.

Gerard GITOLI Mbabazi

Inkuru zijyanye na: Dr. Pierre Damien Habumuremyi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

...Erega ntabwo Imana yashyize amabuye muri Congo,Burundi,Uganda,Tanzaniya...maze ngo nigera kumbibi z’u Rwanda ihagarare!!! ahubwo abanyarwanda ni bashyiremo ingufu, bashoremo imari ,twe kubiharira abanyamahanga, dutinyuke kuko amabuye y’agaciro arahari kabisa kandi meza. Ababitangiye (gushoramo imari) ni mukomereze AHO.
MURAKOZE.

Gaju Placide yanditse ku itariki ya: 1-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka