Minisitiri w’Intebe arasaba ko ibishushanyo mbonera by’imijyi bigira imbibi ntarengwa
Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yatangaje ko ari byiza ko aho umujyi ugarukira hagira imbibi, kugira ngo n’ibindi bikorwa birimo ubuhinzi n’ubworozi bibone aho bijya.
Mu rugendo yagiriye mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi, kuwa gatatu tariki 26/09/2012, Minisitiri w’Intebe yibukije ko ahagenewe imijyi hakagombye kubakwa inzu zimeze kimwe, kandi ibyiciro byose bikibonamo.
Ibi arabivuga ashingiye ko iyo umuntu ari mu ndege hejuru y’ikirere cy’u Rwanda, abona mu gihugu inyubako z’imijyi zigenda ziyongera. Hakaba hari impungenge ko n’ubutaka bwo guhinga bwashyirwamo amazu.
Aragira ati “ni gute twakangurira abaturage guhuza ubutaka mu gihe nta butaka bwo guhinga buhari?”.
Nyuma yo gusura imidugudu yatangiye kubakwamo amazu ajyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kamonyi, cyemejwe n’Inama Njyanama y’Akarere ariko kitaremerwa n’Inama y’abaminisitiri, Dr Habumuremyi yasabye ko mu gishushanyo mbonera hagaragazwa imiterere (model) y’inzu zakagombye kuba muri buri site, kandi hakagenwa n’igice cy’amazu aciriritse.
Mutamba Esther, umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire (RHA), atangaza ko mu gutegura ibishushanyo mbonera by’imijyi, bari bateganyije ko buri mujyi watwara ubuso bungana na hegitari 4500.

Muri buri karere bagiye bagaragaza uko umujyi ungana, ariko bakanagena n’imbibi utagomba kurenga mu gihe cy’imyaka runaka yateganyijwe.
Minisitiri w’ibikorwa remezo, Albert Nsengiyumva, avuga ko mu gihe hazaba hamaze kugenwa ahateganyirijwe kubakwa imijyi, Minisiteri ahagarariye yiteguye kuhageza ibikorwa remezo nk’imihanda, amashanyarazi n’amazi.
Minisitiri Nsengiyumva arashima inama za Minisitiri w’Intebe, zijyanye no kubaka inzu ziteye kimwe muri buri site, kuko bitari byarateganyijwe, akaba asaba ko abashinzwe imyubakire mu mijyi iri kuvuka, bajya bategurirwa igishushanyo cy’imiterere y’inzu zisa.
Ikindi Minisitiri w’Intebe yasabye abashinzwe imyubakire, ni ugukangurira abantu gutera ibiti ngo haboneke ubuhumekero, gutegura ahagenewe imihanda kuko Leta ifite umushinga wo gukora imihanda ahazajya imijyi hose, ndetse no kubahiriza imbibi z’umuhanda ziteganywa n’itegeko.
Yasabye kandi Inzego z’ibanze gukorera hamwe, ibikorwa byo kubaka bikagenda neza, ubirenzeho agahanwa.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Murebe neza murasanga Ministri w’ibikorwa remezo uvugwa muri iyi nkuru atari Butare Albert ahubwo ari Nsengiyumva.