Minisitiri w’Intebe arasaba abubaka urugomero rwa Musarara kwihutisha imirimo

Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, arasaba abubaka urugomero rwa Musarara ruri mu karere ka Gakenke kwihutisha imirimo ku buryo mu mezi abiri yaba yarangiye kugira ngo abaturage babone umuriro w’amashanyarazi Leta yabasezeranyije.

Mu ruzinduko yagiriye ku rugomero rwa Musarara tariki 12/06/2012, Minisitri w’Intebe yashimangiye ko sosiyete yubaka urwo rugomero nitubahariza igihe yahawe izamburwa isoko rya kabiri ryo kubaka urugomero rwa Mukungwa ya gatatu.

Yagize ati « Ndavuga nkomeje, niba mutubahirije igihe muhawe, muzatakaza isoko ryanyu rya kabiri (Mukungwa ya gatatu). Mugomba kurangiza mu mezi abiri».

Minisitiri w’Intebe yibukije ko ari inyungu z’igihugu kandi n’inshingano za Leta kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage ku gihe, nk’uko Guverinoma iba yarabibasezeranyije kuko ihangayikijwe n’imibereho myiza yabo.

Minisitiri w'Intebe asobanurirwa imirimo izakorwa mu kubaka urugomero rwa Musarara.
Minisitiri w’Intebe asobanurirwa imirimo izakorwa mu kubaka urugomero rwa Musarara.

Yabisobanuye muri aya magambo: « Umuriro ni inyungu z’igihugu kandi ni inshingano zacu nka Guverinoma. Twasezeranyije abaturage kubagezaho umuriro, niba mutinze, natwe dutinda gusohoza amasezerano twagiranye n’abaturage. »

Minisitiri w’Intebe yavuze ko Abanyarwanda bagomba kubyaza umusaruro imirimo iba ibonetse kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Yanenze umushahara uhabwa abakozi bityo, asaba ko abakozi bagera kuri 900 bakora kuri urwo rugomero bongerwa umushahara ukava ku mafaranga 900 ukagera ku 1200 ku munsi ku bakozi bahereza naho abafundi bagahabwa 2500 bavuye kuri 2000 kandi bagahemberwa mu murenge Sacco.

Imirimo yo kubaka urugomero rwa Musarara rwahaye akazi benshi.
Imirimo yo kubaka urugomero rwa Musarara rwahaye akazi benshi.

Urugomero rwa Musarara rufite ubushobozi bwo gutanga amashanyarazi angana kilowatts 435. Imirimo yo kurwubaka yatangiye mu mwaka wa 2007, iza kudindira bitewe n’ubwumvikane buke ndetse n’ubujura bwagaragaye muri sosiyete SOGEMR yubaka urwo rugomero.

Akarere ka Gakenke gafite intego yo kongera igipimo cy’umuriro w’amashanyarazi kikava kuri 2% kikagera hagati ya 5 na 6 ku ijana mu mpera z’uyu mwaka.

Minisitiri w’Intebe yaherukaga gukora uruzinduko nk’uru mu karere ka Gakenke hagati mu kwezi kwa gatanu aho yasuye urugomero rwa Janja.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 2 )

U Rwanda rukeneye abayobozi nk’aba bava mu biro bakajya gusunika benshi bagenda buhoro kugira ngo Abanyarwanda babeho neza. Komereza aho! Ibikorwa byawe biha Abanyarwanda icyizere. Perezida yahisemo neza! Murakoze Imana Ibahe umugisha.

Matsiko yanditse ku itariki ya: 13-06-2012  →  Musubize

U Rwanda rukeneye abayobozi nk’aba bava mu biro bakajya gusunika benshi bagenda buhoro kugira ngo Abanyarwanda babeho neza. Komereza aho! Ibikorwa byawe biha Abanyarwanda icyizere. Perezida yahisemo neza! Murakoze Imana Ibahe umugisha.

Matsiko yanditse ku itariki ya: 13-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka