Minisitiri w’Intebe arasaba abayobozi kurushaho kwegera abaturage

Mu ruzinduko Minisitiri w’Intebe yagiriye mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ishami rya Rubona mu karere ka Huye, tariki 24/04/2012, yasabye abayobozi kurushaho kwegera abaturage babafasha mu bikorwa by’iterambere.

Nyuma yo gufungura ku mugaragaro ikigo cy’amahugurwa agenewe abahinzi borozi muri iryo shami rya RAB, Minisitiri w’Intebe yasabye abayobozi kuzajya bazana abaturage babo kwiga ibijyanye n’inyigisho zitangirwa muri RAB, anabasaba kuva mu biro bakegera abaturage kurushaho kugira ngo babafashe kwiteza imbere.

Yagize ati « Iki kigo nticyatugirira akamaro tudahinduye imitekerereze n’imyumvire y’abaturage ». Ibi yabivugiye ko aho yaje anyura mu nzira yabonye abaturage bataritabira gutura mu midugudu ndetse no guhuza ubutaka.

Abagoronome na bo barasabwa kurushaho kwegera abaturage. Minisitiri Habumuremyi yagize ati « Nkurikije uko imirima y’aho nanyuze yifashe, nagakuyeho imishahara y’abagoronome. Ntayo nkuyeho, ariko nimuve mu biro musange abaturage, mukurikirane imirimo yabo. Tuzishimira ko twakoze igihe umuturage azaba yateye imbere».

Ikigo cy’amahugurwa cyubatswe ku nkunga y’Abashinwa kizafasha Abanyarwanda kwiga uko bahinga ibihumyo, umuceri w’i musozi n’uwo mu bishanga, gufata neza ubutaka, korora amagweja no gukora ubudodo buturutse kuri ayo magweja.

Minisitiri w’Intebe yasabye abayobozi gutoza abaturage kudakorera kwihaza mu biribwa gusa, ahubwo bagakora kugira ngo babone amafaranga menshi. Ibyo ngo bazabigeraho nibareka gukora mu gitondo gusa nyuma ; nk’uko Habumuremyi Pierre Damien yabisobanuye.

Yagize ati « muzatoze abaturage banyu gukora amasaha menshi, nk’uko n’abakozi ba Leta bayakora. Mufashe abaturage kureka kujya mu tubari nyuma ya saa sita».

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko ikinyabupfura cy’abanyarwanda cyagiye he? Umuntu aratinyuka akifata mu mufuka ahagararanye na Prime Minister!!!

yanditse ku itariki ya: 25-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka