Minisitiri w’Intebe arasaba abayobozi ba Rusizi na Nyamasheke kwegera abaturage

Minisitiri w’Intebe yasabye abayobozi bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke kumenya ko ibiro byabo biri aho abaturage bakorera kugira ngo bamenye uko umuturage bashinzwe abayeho mu buzima bwa buri munsi.

Minisitiri w’Intebe, Habumuremyi, yavuze ko iyo umuyobozi yicara mu biro ntagere aho abaturage bari bituma atamenya uko yakemura ibibazo by’abaturage ashinzwe.

Mu kiganiro yagiranye n’abayobozi bo muri utwo turere tariki 10/02/2012, Minisitiri Habumuremyi yafatiye urugero kuri bimwe mu bibazo yabajijwe n’abaturage bo mu murenge wa Bweyeye avuga ko iyo abayobozi baba bajya aho abaturage batuye kenshi bene ibyo bibazo biba batarabajijwe.

Minisitiri w’Intebe yagize ati “iyo umuyobozi agera aho abaturage baba amenya ibibazo bafite akabikemura. Aho twagiye tukaganira n’abaturage hari aho batubazaga ibibazo wumvaga ko byakagombye kuba byarakemutse iyo abayobozi baba babegera uko bikwiye. Biratangaje kubona nk’agronome iminsi amara mu biro iba myinshi kuyo amara ajya mu mirima y’abaturage”.

Nubwo Minisitiri w’Intebe abwira abayobozi ko ibiro byabo biri aho abaturage bakorera yongeraho ko ibyo avuga bitabujije ko abayobozi bagomba gufata akanya ko gukora akazi ko mu biro. Yabisobanuye muri aya magambo: “Icyo nsaba abayobozi ni ukumara umwanya muto mu biro byabo ugereranije n’umwanya bagomba kumara aho abaturage bakorera”.

Minisitiri w’Intebe yagiranye ikiganiro n’urwego rw’ubuyobozi rugizwe n’abagize inama nyanama kuva ku murenge ndetse n’abayobozi kuva ku rwego rw’akagari kuzamura bo mu karere ka Rusizi na Nyamasheke.

Jean Baptiste Micomyiza

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka