Minisitiri w’Intebe arasaba Abanyarwanda gushima Imana kuko bagaruye agaciro bari barataye

Ubwo yari yitabiriye igiterane cyo gushima Imana cyabereye kuri sitade Amahoro mu mujyi wa Kigali, Minisitiri w’Intebe yasabye Abanyarwanda gushima Imana ku bw’agaciro kabo kari karazimiye kakaba karagarutse.

Muri icyo giterane cyabaye ku cyumweru tariki 26/08/2012, Minisitiri w’Intebe yagize ati: “Abanyarwanda bose bafitiye ideni igihugu cyabo, iryo deni ni agaciro, tugomba rero kurwanira agaciro kacu, agaciro k’igihugu cyacu”.

Dr. Pierre Damien Habumuremyi kandi yibukije abari muri icyo giterane ko u Rwanda aricyo gihugu cya mbere giharanira guteza imbere abaturage bacyo nko kubabonera amacumbi, ubwisungane mu kwivuza, uburezi kuri bose, gahunda ya Girinka, n’izindi zitandukanye.

Abanyamadini batandukanye bitabiriye igiterane cyo gushima Imana.
Abanyamadini batandukanye bitabiriye igiterane cyo gushima Imana.

Minisitiri w’Intebe kandi yabasabye gutera inkunga ikigega “Agaciro Development Fund” nk’inzira yo kuzamura iterambere ry’igihugu.

Yasabye Abanyarwanda bose gukunda no guteza imbere igihugu cyabo, abibutsa ko kubura igihugu ari ukubura agaciro.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni, nawe wari witabiriye ayo masengesho yashimiye amadini uruhare agira mu gushyira gahunda za Leta mu bikorwa.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka