Minisitiri w’ intebe arasaba Abanyarulindo gukomeza kwegerana, batura mu midugudu

Minisitiri w’Intebe wakoreye igikorwa cy’umuganda mu karere ka Rulindo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25/02/2012, yasabye abaturage batuye aka karere kurushaho gutura mu midugudu, bitewe n’uko ariko karere kakiri inyuma ugereranyije n’urugero igihugu kiriho.

Umukuru wa Guverinomas yavuze ko bagomba guhindira imyumvire kugira ngo abaturage barusheho kugerwaho n’ ibyiza by’ umudugudu.

Ati: “Intara y’Uburasirazuba niyo iza ku mwanya wa mbere mu gutura mu midugudu, hagakurikizaho intara y’ Amajyaruguru, ifite amanota 67.5%. Abatuye Rulindo rero murumva ko mugomba kwitabira iki gikorwa kurushaho”.

Imibare itangazwa na Guverinoma igaragaza ko aka karere kakiri ku kigero cya 53.9%.

Minisitiri Dr. Habumuremyi yabibukije n’uko buri muryango w’ Umunyarwanda ugomba kuzirikana ibijyanye n’ imirire myiza, gutura heza harangwa isuku, ubuzima buzira umuze.

Anabasaba no kubahiriza gahunda za Leta zirimo kugana amavuriro, kugana ishuri, kumenya amakuru ndetse no kwicungira umutekano.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka