Minisitiri w’Intebe arasaba Abanyamajyaruguru kutirara ibyo bagezeho

Minisitiri w’intebe Pierre Damien Habumuremyi arasaba abatuye intara y’Amajyaruguru kutirara n’ubwo bamaze kugera kuri byinshi byiza, kuko bari mu ipiganwa. Yabitangaje mu birori byo kumurika ibyo intara iyi ntara yagezeho mu mwaka wa 2011, byabaye kuwa Gatandatu tariki ya 21/01/2012.

Mu ijambo rye, Minisitiri Habumuremyi yagize ati: “Iyo guverineri wanyu ababwira intara y’Amajyaruguru mugira ngo niyo yonyine ihari, izindi ntara na zo zirahari n’Umujyi wa Kigali kandi nabo barakora”.

Yakomeje avuga ko nibumva ko ari bonyine bazasanga hari abandi babaciyeho, abibutsa ko Guverinoma y’u Rwanda ishaka ko intara zose n’umujyi wa Kigali zipiganwa kugira ngo uzaba uwa mbere azahembwe.

Yongeyeho ko hari n’ibindi bikiri inyuma bigomba kwitabwaho bigatera imbere, atanga urugero rw’uko iyi ntara itarahuza ubutaka uko bikwiye. Ati: “Usanga mu bibaya gusa ari ho bahuje ubutaka, n’imusozi bigomba kumera gutyo”.

Minisitiri Habumuremyi yasabye abatuye intara y’Amajyaruguru ko bakomeza gukora, bahinga cyane cyane bibanda ku bihingwa birimo ingano n’ibigori. Yabivuze kubera uruganda rwa SOTIRU rwubatse muri Musanze rwafunze kubera kubura ingano zo gukoramo ifu.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubundi competition nizo zica amazimwe.guhera kunzego z’umudugudu zirushanwe wenda babayobozi bahimana nabaturage bazagaragara.ahubwo muzadusurire inzego zubuyobozi mukarere ka nyanza ibitagenda nibyinshi.

Simple Emmyno yanditse ku itariki ya: 23-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka