Minisitiri w’intebe arakangurira urubyiruko kuba ibisubizo ku bibazo aho kubitera

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda akaba na komiseri mu muryango FPR-Inkotanyi, arasaba urubyiruko rwo muri FPR ndetse n’urubyiruko rw’u Rwanda muri rusange kurangwa n’umuco wo gushakira ibisubizo ibibazi gihugu gifite, aho kuba bamwe mu babitera.

Ibi minisitiri w’intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi yabibwiye abitabiriye amatora y’abahagarariye urubyiruko rw’umuryango FPR Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru yabaye kuri iki cyumweru tariki 17/11/2013.

Na minisitiri w'Intebe yacinye akadiho n'abandi bayobozi bishimira intera nziza bagejejweho na FPR
Na minisitiri w’Intebe yacinye akadiho n’abandi bayobozi bishimira intera nziza bagejejweho na FPR

Yagize ati: “Dukeneye urubyiruko rutekereza ku buryo budasanzwe. Dukeneye urubyiruko rushaka ibisubizo, ntabwo ari urubyiruko rutera ibibazo.”

Yaboneyeho kandi gukangurira urubyiruko ibyiza bya gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’, aho yabasabye kuyishyigikira, kugira ngo ibashe kugera ku ntego zayo, hagamijwe kubaka ejo hazaza heza h’igihugu kibereye buri Munyarwanda.

Yagize ati: “Iyi gahunda nimuyishyigikira ntakabuza izatsinda. Turashaka kuraga urubyiruko rwacu n’abazavuka ejo u Rwanda ruzira urwicyekwe, ivangura n’ ubukene. Tukagira igihugu cyiza abantu bose bifuza kubamo.”

Aba ni bamwe mu bitabiriye inteko ya FPR yatorewemo abahagarariye urubyiruko.
Aba ni bamwe mu bitabiriye inteko ya FPR yatorewemo abahagarariye urubyiruko.

Yongeyeho ko FPR Inkotanyi ifite intego yo guhindura u Rwanda vuba, ikihutisha iterambere, mu bukungu, mu burezi, ikoranabuhanga, imiyoborere myiza, mu mutekano, mu bumwe n’ubwiyunge ndetse n’ibindi, bityo n’urubyiruko rwo muri FPR Inkotanyi rukaba rukwiye kugendera iyi ntambwe mu buzima bwabo bwose.

Bosenibamwe Aimé, umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu ntara y’Amajyarugugu anabereye guverineri yavuze ko urubyiruko rw’umuryango FPR n’urubyiruko rw’igihugu muri rusange rukwiye kuba umusemburo w’iterambere, kuko igihugu gifite urubyiruko rudakora kitatera imbere.

Nyuma y'igikorwa cy'amatora, bacinye akadiho bishimira intera nziza FPR itera buri munsi.
Nyuma y’igikorwa cy’amatora, bacinye akadiho bishimira intera nziza FPR itera buri munsi.

Ati: “Rubyiruko banyamuryango, munyemerere mbibutse ko ari mwebwe musemburo w’iterambere ryanyu n’igihugu cyanyu, kuko igihugu gifite urubyiruko rudakora rutatera imbere na gato. Mugomba guhora iteka mufata umwanya uhagije wo gutekereza aho muva n’aho mugana.”

Irakarama Justin, umuyobozi watowe ngo ayobore urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko nk’urubyiruko bagiye gushyira imbaraga mu kubaka igihugu dore ko hari abakoresheje imbaraga z’ubusore mu kugisenya.

Komiseri Habumuremyi n'umuyobozi wa FPR mu Manyaruguru mu ifoto na bamwe mu batorewe kuyobora inzego z'urubyiruko muri FPR Inkotanyi.
Komiseri Habumuremyi n’umuyobozi wa FPR mu Manyaruguru mu ifoto na bamwe mu batorewe kuyobora inzego z’urubyiruko muri FPR Inkotanyi.

Ati: “Imbaraga z’urubyiruko nizo u Rwanda ruhanze amaso. Tuzakoresha imbaraga zacu mu kubaka igihugu, cyane ko hari n’abazikoresheje bagisenya, twe icyo duharanira ni ukucyubaka, tunaharanira no kwiteza imbere muri rusange.”
Komite nyobozi y’urubyiruko rw’umuryango FPR ku rwego rw’intara y’Amajyaruguru ni ubwa mbere itowe. Kuri uyu munsi kandi hakaba hatowe abagize urugaga rw’urubyiruko ku rwego rw’intara y’Amajyaruguru.

Jean Noel Mugabo

Inkuru zijyanye na: Dr. Pierre Damien Habumuremyi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka