Minisitiri w’Ingabo za Mozambique yasuye iz’u Rwanda ziri i Mocimboa da Praia

Ku wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021, Minisitiri w’Ingabo za Mozambique, Maj Gen Cristovão Chume, aherekejwe n’abandi basirikare bakuru, yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri i Mocimboa da Praia muri icyo gihugu.

Ubwo bageraga mu Mujyi wa Mocimboa da Praia, abo bayobozi bakiriwe n’Umukuru w’Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambique, Maj Gen Innocent Kabandana.

Minisitiri Cristovão n’abamuherekeje bagaragarijwe ibirimo gukorwa n’inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda mu Ntara ya Cabo Delgado.

Mu ijambo rye, Minisitiri Cristovão, yavuze ko intego y’uruzinduko rwe ari ugushimira Ingabo z’u Rwanda kubera uruhare zagize muri rusange mu bikorwa bya gisirikare.

Yakomeje avuga ko biteguye gukomeza gukorana n’Ingabo z’u Rwanda mu gusohoza inshingano zazo. Yashimye kandi imirimo yakozwe n’Ingabo z’u Rwanda muri Cabo Delgado, anabashimira kuba barashyigikiye Mozambique mu kurwanya iterabwoba.

Uwo muyobozi yanashimangiye ko ubufatanye bw’inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda n’iza Mozambique (FADM) ari bwiza cyane.

Mu bandi basirikare bari baherekeje Minisitiri Cristovão, harimo Maj Gen M Nposso ukuriye ubutwererane bwa gisivili n’Ingabo na Brig Gen Niba, umuyobozi w’ubutasi muri Minisiteri y’Ingabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka