Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda yakiriye Lt Gen (Rtd) Roméo Dallaire

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga, bakiriye Lt Gen (Rtd) Roméo Dallaire n’itsinda bari kumwe.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko aba bayobozi bahuye ku wa Mbere tariki 14 Kanama 2023, ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura.

Lt Gen (Rtd) Roméo Dallaire ni we wari uyoboye Ingabo za UN zari zishinzwe kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR), mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Lt Gen (Rtd) Roméo Dallaire, yari aherekejwe n’umugore we, Marie-Claude Michaud ndetse n’itsinda ry’abayobozi b’Ikigo cyita ku burenganzira bw’abana no gukumira ko bajyanwa mu ntambara, cya ‘Dallaire Institute for Children, Peace and Security’.

Mu biganiro byaranze aba bayobozi, byibanze ku gusuzumira hamwe ubufatanye bwiza burangwa hagati y’Ingabo z’u Rwanda, RDF, n’ikigo cya Dallaire, ndetse banarebera hamwe uburyo bwo kurushaho gushimangira ubufatanye.

Lt Gen (Rtd) Dallaire ni umwe mu bashyitsi bitabiriye iserukiramuco rya ‘Giants of Africa’, ndetse yagejeje ikiganiro ku bitabiriye igikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko, wizihijwe ku wa Gatandatu tariki 12 Kanama mu 2023.

Akigera mu Rwanda, Lt Gen (Rtd) Dallaire aherekejwe n’umugore we, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamira inzirakarengane zihashyinguye.

Dallaire uri mu kiruhuko cy’izabukuru, ni umwe mu bantu batahwemye kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane ko ari mu bamenye uyu mugambi mbere ndetse agerageza kuwumenyesha abamukuriye.

Lt Gen (Rtd) Roméo Dallaire asanzwe akorana bya hafi n’Ingabo z’u Rwanda, binyuze muri muri Dallaire Institute for Children, Peace and Security yashinze mu 2007. Kuva muri 2012 ni bwo cyatangiye gukorana n’u Rwanda.

Iki kigo cyashinzwe kugira ngo kibe icyerekezo cya Afurika, cyo kurengera abana no gukumira ikoreshwa ry’abana mu ntambara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka