Minisitiri w’Ingabo yasabye abayobozi kugabanya umwanya bamara mu biro no mu nama bakegera abaturage

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj. Gen. Albert Murasira, asanga ibibazo bikibangamiye iterambere n’imibereho myiza y’abaturage b’Akarere ka Musanze, bitazakemukira mu guhugira mu biro kw’abayobozi n’abakozi b’akarere, cyangwa inama za hato na hato bahoramo.

Minisitiri Maj. Gen. Albert Murasira (wambaye kositimu), yasabye abayobozi n'abakozi kurangwa n'imikorere yegereye abaturage
Minisitiri Maj. Gen. Albert Murasira (wambaye kositimu), yasabye abayobozi n’abakozi kurangwa n’imikorere yegereye abaturage

Mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Musanze ku wa Mbere tariki 28 Werurwe 2022, Minisitiri w’Ingabo akaba n’Imboni y’Akarere ka Musanze, yagiranye ibiganiro n’abayobozi, abakozi n’abafatanyabikorwa, bigamije kurebera hamwe imikorere n’ingamba zo guteza imbere abaturage, hagendewe ku mihigo y’umwaka wa 2021-2022 imaze kweswa, ibitaragerwaho n’imbogamizi zituma bidakemuka.

Ashimangira ko urwego Akarere kagezeho muri gahunda n’ibikorwa binyuranye, bishoboka karushaho kujya imbere, ahanini binyuze mu kuba abayobozi n’abakozi bagomba kugira umuco wo gukoresha neza igihe, kudahugira mu kwicara mu biro cyangwa inama za hato na hato, ahubwo ko bakwiye kwegera abaturage.

Yagize ati “Haracyagaragara imbogamizi zo kuba inshingano zo kwita ku baturage, zituzuzwa uko bikwiye, ahanini biturutse ku mwanya abayobozi n’abakozi bamara bicaye mu biro, cyangwa inama nyinshi bahoramo za buri munsi, ahanini zidakunze kuvamo umusaruro cyangwa ibyemezo bifatika. Iyi mikorere ikwiye guhinduka, hakabaho gukoresha neza igihe, mugashyira imbere imikorere yegereye abaturage binyuze mu bukangurambaga butari bwa bundi bwo mu magambo gusa, ahubwo buherekejwe n’ibikorwa bifatika mubakorera. Ibi abayobozi nibaramuka babishyizemo imbaraga, dusanga hari ibintu byinshi byava ku rwego rwo hasi biriho ubu bikazamuka”.

Bimwe mu byo aka Karere kadahagazemo neza kugeza ubu, hari nk’igwingira mu bana, riri ku kigero cya 45%, nyamara gafatwa nk’ikigega cy’igihugu cy’ibikomoka ku buhinzi.

Nanone kandi hari gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, aho Akarere ka Musanze kabarirwa mu turere dutanu turi inyuma mu gihugu hose mu bwitabire bw’abaturage, kimwe na gahunda ya Ejo Heza itaritabirwa uko bikwiye, bikajyana n’imwe mu mishinga y’iterambere nk’imihanda inyubako n’ibindi, usanga bidashyirwa mu bikorwa ku kigero gifatika, n’aho bikozwe bigasiga umuturage atanyuzwe nabyo.

Ubuyobozi bw'Akarere bwiyemeje gukorana bya hafi n'abafatanyabikorwa mu kugabanya ibibazo bihari
Ubuyobozi bw’Akarere bwiyemeje gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa mu kugabanya ibibazo bihari

Minisitiri Murasira yahereye kuri ibi, yibutsa abayobozi n’abaturage ko hari amahirwe menshi abakikije, bakabaye babyaza umusaruro bakazamura ibipimo by’iterambere ry’Akarere.

Yagize ati “Ntibyoroshye gusobanura uburyo Akarere gafatwa nk’agakize, kandi gafatwa nk’ikigega cy’igihugu, ariko wajya kureba muri gahunda zimwe na zimwe kari inyuma. Mu byo twarebeye hamwe, tunasaba ko bashyiramo imbaraga, ni ukwibanda ku bukangurambaga bwegereye abaturage, ariko butari ubw’amagambo gusa, ahubwo bwibanda ku bikorwa bifatika, umuturage yiyumvamo, yishimira kandi abona koko ko bimufitiye akamaro. Ntanze nk’urugero rw’ibikorwa remezo; umuyobozi ntiyakabaye asaba abaturage kugira isuku, kandi atarabegereje amazi meza”.

Ati “Mu bibazo byinshi biri mu Karere, ni ngombwa ko abafite inshingano zo kubikemura, bajya bahera ku byihutirwa, bakabikemura mu buryo buri mu nyungu z’umuturage, kugira ngo bibe imbarutso yorohereza n’ibindi bigenda bikemurwa mu buryo bworoshye, umuturage cyangwa umuyobozi babigizemo uruhare”.

Nyuma y’impanuro bahawe, abitabiriye ibi biganiro, biyemeje gushyira imbaraga mu guhindura imikorere yabarangaga, bakibanda ku gukorana bya hafi no gutahiriza umugozi umwe n’abaturage, hagamijwe kuziba icyuho cy’ibyo Akarere kagaragazamo intege nke.

Mu bindi biyemeje nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Ramuli Janvier, yabishimangiye, ni ugukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa b’Akarere, mu mishinga y’ishoramari impande zombi zakungukiramo, bikongera imari n’imisoro akarere kinjiza, ibyo kakaba kabishingiraho, kishakamo ibisubizo bimwe na bimwe by’ibibazo bikihagaragara.

Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen Murasira, yahaye abo bayobozi umukoro wo kubinonosora kandi bakabyubakiraho baharanira ko umuturage akemurirwa ibibazo.

Abayobozi n'abakozi b'Akarere basabwe kugabanya umwanya bamara bicaye mu biro
Abayobozi n’abakozi b’Akarere basabwe kugabanya umwanya bamara bicaye mu biro

Yabijeje gukomeza kuba Akarere hafi, mu bujyanama ndetse no kugakorera ubuvugizi bw’ibyo badashoboye, bikaba byitezwe ko hazaboneka impinduka mu gihe kidatinze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka