Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Botswana

Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Mata 2022, Minisitiri w’Ingabo muri Botswana, Hon Kagiso Thomas Mmusi uri mu ruzinduko mu Rwanda, yakiriwe na mugenzi w’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira, ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Ingabo, ku Kimihurura.

Abo bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku bufatanye mu by’Ingabo hagati ya Botswana n’u Rwanda, nk’uko urubuga rwa Internet rwa Minisiteri y’Ingabo rubitangaza.

Minisitiri Kagiso Thomas Mmusi, nyuma y’ibiganiro yagiranye na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, yavuze ko intego y’uruzinduko rwe ari ugushimangira ubufatanye bw’Ingabo hagati yibihugu byombi.

Yagize ati “Turi hano kugira ngo tuganire ku mibanire yacu kandi turebe uko uwo mubano twawuha imbaraga.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka