Minisitiri w’ingabo arahumuriza abaturage batewe na FDLR
Kuri uyu wa kane tariki 29/11/2012, Minisitiri w’ingabo, Gen. James Kabarebe, yasuye akarere ka Rubavu aganira n’abaturage bahungabanyijwe n’imirwano yabaye hagati ya FDLR n’ingabo z’u Rwanda tariki 27/11/2012 mu mirenge ya Bugeshi na Cyanzarwe.
Mu kiganiro yagiranye n’abaturage bo mu murenge wa Cyanzarwe, Minisitiri Kabarebe yavuze ko ataje kubahumuriza kuko nta cyabaye ahubwo yaje kubashimira ubutwari bagize, haba mu gukorana n’inzego z’umutekano no kwiteza imbere.
Yagize ati “Ntimukangwe n’ibyabaye kuko bariya si abarwanyi ahubwo ni abajura, bashaka gusahura no kwangiza ibyo mwagezeho, Leta irageza inka ku baturage bo bakazica, urwana agira icyo aharanira, bariya bazanye iki uretse kubiba no kubangiriza”.

Minisitiri Kabarebe avuga ko abaturage bakwiye kwirinda ibihuha bivugirwa ku maradiyo ahubwo amakuru nyayo bajye bayaka abaturage babegereye.
Abaturage kandi ngo bakwiye kwishimira igihugu bafite n’ubuyobozi bwiza bubafasha kugera ku iterambere kuko u Rwanda rufite umutekano kandi nta ntambara rurimo n’abazashaka kurutera bazarwanywa kandi bazatsindwa.
Imirwano yashyamiranyije ingabo z’u Rwanda na FDLR tariki 27/11/2012 yatangiye mu masaha ya saa kumi z’igitondo. Yatumye abaturage badakwira imishwaro bifungirana mu nzu ariko umuturage umwe ayigwamo abandi bane barakomereka bidakabije.
Iyi mirwano kandi yahitanye inka y’umuturage ndetse imiryango ibiri n’amaduka abiri byasahuwe n’abarwanyi ba FDLR. Abo barwanyi bageze no mu mirenge ya Bugeshi, Busasamana, Cyanzarwe na Mudende.

Nubwo mu barwanyi 250 bari bateye habonetse imirambo itandaru gusa, abaturage bemeza ko hari abandi bagera ku 10 bapfuye bajyanwa n’abahunze.
Uku kwezi kwaranzwe n’ibitero bivuye muri Congo kuko nyuma y’abasirikare babiri binjiye ku butaka bw’u Rwanda baje gutata bakaharasirwa hakurikiyeho ibisasu ingabo za Leta ya Congo zarashe mu murenge wa Bugeshi bikomeretsa abaturage bane.
Ingabo za Leta ya Congo kandi zarashe ibisasu mu murenge wa Gisenyi bihitana abaturage babiri abandi umunani barakomereka.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
kubera ikizere abanyarwanda dufitiye ingabo z’igihugu cyacu, ntibyabujije abaturage morale bazanganywe.twizeye umutekano urambye utahungabanywa n’abandi basirikare mwanya wa bariya basahuzi gusa.
ni byiza ko Gen. KABAREBE yasuye bariya baturage bigaragaza ukuntu akunda abanyarwanda. kandi nabo baramukunda pe ngirango arabibona. Imana ijye imurinda kuko ni umunyamutima mwiza kandi afite ubuhanga n’ubushobozi. Bahumurize nibiba ngombwa uzanababe hafi izo nterahamwe nizigaruka kuko igisirikare ni utuntu twawe. Imana igumye kugufasha turagukunda rwose.
bariyanabaju sabarwanyi
Ndio Mzee!! Wakongeye ukambara umwambaro ariko ukabereka!! icyo gihugu biyenyegejemo ko ukibarusha!! Nibakomeze birahurireho amakara, Ntibazavuge ngo sinababwiye!!!
IMANA ibereye maso urwatubyaye
ndahamya ko bariya ntacyo bahungabanya k umutekano w igi hugu ahubwo abaturage nibafatanye ninzego zumutekano mugutanga amakuru yabantu batazi birirwa aho batuye maze twiyubakire igihugu tureke abashaka kutubuza amahoro