Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yongeye kwisobanura ku kibazo cy’umushinga wa Rukarara
Akanama k’Inteko Ishinga Amategeko gashinzwe gukurikirana uburenganzira bwa muntu n’ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC) kongeye gutumiza Minisitiri w’Ibikorwa Remezo kamubaza ku kibazo cy’itinda ry’umushinga w’urugemero rw’amashanyarazi rwa Rukarara.
Kuri uyu wa mbere tariki 14/05/2011, Minisitiri Albert Nsengiyumva n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu, Emma Francoise Isimbangabo, bisobanuye kuri zimwe mu mpamvu zishobora kuba zarateye itinda ry’uyu mushinga umaze igihe kigera ku myaka itandatu utararangira.
Ikipe y’abadepite ikuriwe na Hon. Juvenal Nkusi, ibajije Minisitiri Nsengiyumva impamvu umushinga wagombaga kumara imyaka ibiri ugeze iki gihe utararangira, Minisitiri yasubije ko yemera ko habayeho gukererwa ariko yongeyeho ko hari amande arenga ibihumbi 700 by’amadolari y’Amerika y’ubukererwe yaciwe kompanyi ECOPOWER yahawe iryo soko.
Minisitiri Nsengiyumva kandi yemeye ko Minisiteri ayoboye yakoze ikosa ryo kudakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyo mirimo, avuga ko akanama kari kabishinzwe kari kareguriwe EWSA.
ECOPOWER yananiwe kugeza kuri Megawatts ziri hagati ya 9.5 na 9.3zari zagenwe mu masezerano; yabonye Megawatts 9.16 gusa.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yavuze ko umushinga wa Rukarara ari umushinga ukomeye wafasha igihugu mu gukemura ikibazo cy’amashanyarazi, asaba ko Leta yashyiraho uburyo bwo gukurikirana ibikorwa byayo, harimo ikibazo cy’isayo rishobora kwangiza urugomero.
Ati: “Uruganda nka ruriya rutanga amashanyarazi ruri mu nganda nke igihugu gishobora kuba gifite rutanga Megawatts zingana kuriya. Mu myaka itatu cyangwa ine ruriya ruganda ruzaba rumaze kugarura amafaranga”.
MININFRA yatangiye gahunda yo gushaka abashakashatsi bashinzwe gukora inyigo ku ngomero zose zo mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda ibibazo nk’ibyo bigenda bivuka; nk’uko Minisitiri yakomeje abisobanura.
Akanama ka PAC ntikemeye ikifuzo cya Minisitiri wasabaga ko Leta yashyiraho izindi mpuguke zihembwa kugira ngo zikore ubushakashatsi ku buziranenge bw’imishinga nk’iyo, kandi amakompanyi yahawe isoko aba yifitiye impugukue zabo.
Minisitiri Nsengiyumva yagaragaje ko kwizera ibyo impuguke za Kompanyi zagaragaza bidahagije, kuko byaba bimeze nko gukoresha umuntu wanenzwe.
Yasabye ko Leta ariyo ikwiye kwishakira impuguke zayo zikayimara impaka.
Ku kibazo cy’ihererekanya bubasha ry’umushinga wa Rukarara warangiye kubakwa, Minisitiri Nsengimana yavuze ko mu kwezi kumwe ariho icyo gikorwa gishobora kuba cyarangiye.
Akanama ka PAC kandi kanashimye MININFRA uburyo yakoze amasezerano asobanutse asobanura neza inshingano uhawe gukora umushinga agomba kuzuza.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|