Minisitiri Vincent Biruta yasimbuye Dr. Richard Sezibera ku Bubanyi n’Amahanga

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga nk’uko ryavuguruwe muri 2015, none ku wa 04 Ugushyingo 2019 yashyize abayobozi bakuru bashya mu myanya itandukanye.

Dr. Vincent Biruta
Dr. Vincent Biruta

Dr Vincent Biruta wari usanzwe ayobora Minisiteri y’Ibidukikije, ubu ni we Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, akaba asimbuye Dr Richard Sezibera.

Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya niwe waje kuyobora Minisiteri y’Ibidukikije.

Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu yongeye gushingwa ikaba izayoborwa na Gen Patrick Nyamvumba wari Umugaba Mukuru w’Ingabo.

Minisitiri mushya wa Siporo (ishami ry’umuco ryimuwe rihabwa Minisiteri y’Urubyiruko), ni Aurore Mimosa Munyangaju wari usanzwe ari umuyobozi mukuru muri Sosiyete y’Ubwishingizi ya SONARWA ushinzwe ishami ry’ubuzima.

Aurore Mimosa Munyangaju, Minisitiri wa Siporo
Aurore Mimosa Munyangaju, Minisitiri wa Siporo

Perezida wa Repubulika kandi yashyizeho Abanyamabanga ba Leta n’Abanyamabanga bahoraho mu buryo bukurikira:

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ni Edouard Bamporiki wari usanzwe ayobora Itorero, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ni Ignacienne Nyirarukundo wari Depite.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ni Assoumpta Ingabire, Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri ya Siporo ni Didier Shema Maboko.

Umunyamabanga Uhoraho wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ni Samuel Dusengimana.

Hari n’abayobozi bakuru barimo Dr Rose Mukankomeje wigeze kuyobora Ikigo gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije REMA, akaba yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’amashuri makuru na za Kaminuza.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu ngishwanama rw’Inararibonye ni Tito Rutaremara wari Senateri, Mark Kabandana nawe akaba yagizwe umwe mu bagize Urwego rw’Igihugu ngishwanama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mu nkuru zibanza mwatubwiraga injyendo za ex Minister Richard Sezibera na Ministère yahimbiwe ikorera kuri Twitter. None ubu mubwire abanyarwanda ko arihe ko tubona asimbujwe tutazi iyo ari.

Sezibera yanditse ku itariki ya: 5-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka