Minisitiri Suella Braverman w’Umutekano mu Bwongereza ari mu ruzinduko mu Rwanda

Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu mu Bwongereza, Suella Braverman, unafite mu nshingano ze ibijyanye n’impunzi, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Werurwe 2023 yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije kugirana ibiganiro n’u Rwanda muri gahunda y’igihugu cye yo kohereza mu Rwanda abimukira.

Yururuka mu ndege
Yururuka mu ndege

Minisitiri Suella Braverman akigera ku kibuga cy’indege i Kigali, yakiriwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Mukeka Clementine, ari kumwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair.

Minisitiri Braverman yahise akomereza ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ku Gisozi, asobanurirwa amateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside, nyuma ashyira indabo ku rwibutso mu rwego rwo kubunamira.

Minisitiri Suella Braverman yasuye urwibutso rwa Kigali ari kumwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, bakirwa n’Umujyanama muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Monique Mukaruliza.

Yasuye Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi
Yasuye Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi

Nyuma yo gusura urwibutso, biteganyijwe ko agirana ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, ku masezerano y’ubufatanye ibihugu byombi byasinyanye muri 2022 ajyanye n’abimukira.

Tariki ya 15 Mata 2022 U Rwanda n’u Bwongereza byashyize umukono ku masezerano agena ko mu gihe cy’imyaka itanu, abimukira n’impunzi binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bazajya boherezwa mu Rwanda aho bazaba bafite amahitamo abiri gusa, ari yo kuba mu gihugu cyangwa se gusubira aho bakomoka.

Yasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Yasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Yasize yanditse ubutumwa mu gitabo ku rwibutso
Yasize yanditse ubutumwa mu gitabo ku rwibutso

Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, yasuye n’Umudugudu ugizwe n’inzu ziciriritse zirimo kubakwa mu karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kigali. Ni Umudugudu ufite umwihariko wo kugira inzu zubakishijwe ibikoresho byakozwe mu buryo bwo kurengera ibidukikije.

Uyu mushinga wo kubaka izi nzu ziciriritse umaze gutanga akazi ku bakozi 725, muri bo 38% ni abagore n’abakobwa, bikaba biteganyijwe ko mu cyiciro cya 2 n’icya 3 abaturage 1,550 ari bo bazahabwa akazi muri uyu mushinga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka