Minisitiri Shyaka yemereye Umudugudu wa Kaburanjwiri inka y’imihigo

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Anastase Shyaka, yemereye Umudugudu wa Kaburanjwiri inka y’imihigo, nyuma y’uko uwo mudugudu w’i Kansi muri Gisagara wabaye indashyikirwa mu mpinduka ziganisha ku iterambere.

Minisitiri Shyaka yashimye Umudugudu wa Kaburanjwiri kubera ibikorwa by'intangarugero mu kwigira no kwiteza imbere
Minisitiri Shyaka yashimye Umudugudu wa Kaburanjwiri kubera ibikorwa by’intangarugero mu kwigira no kwiteza imbere

Nyuma y’uko mu Kuboza 2018 mu Majyepfo hatangijwe gahunda y’imidugudu ntangarugero, ibyagezweho byagaragaje ko iyi midugudu yafashije abaturage kuzamura imyumvire.

Iyi gahunda yari iteye ku buryo muri buri murenge wo mu Ntara y’Amajyepfo hatoranywamo umudugudu umwe uri inyuma y’iyindi, ugafashwa kuzamuka mu iterambere no mu myumvire.

Igenzura ry’Intara y’Amajyepfo ryakozwe mu midugudu 101, habazwe umwe umwe muri buri murenge mu turere umunani tuyigize, ryagaragaje ko Umudugudu wa Kaburanjwiri wo mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara ari wo wagize impinduka zigaragara kurusha, kuko imihigo 27 wayigezeho ku rugero rw’100%.

Nko mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, ku miryango 114 ituye muri uyu mudugudu, 57 ni yo yari ifite byibura itungo rimwe, 11 muri yo kandi ni yo yari ifite ibiraro ayo matungo atahamo.

Imiryango 72 ni yo yari ifite umurima w’igikoni, naho 86 ni yo yari ifite ibiti by’imbuto zitandukanye byibura bitatu.

Uyu mudugudu wesheje imihigo yawo yose ku kigero cy'100% uko ari imihigo 24
Uyu mudugudu wesheje imihigo yawo yose ku kigero cy’100% uko ari imihigo 24

Ariko kuri ubu, nta muryango n’umwe uhatuye udafite itungo, kandi amatungo yose arara mu biraro. Bose bafite imirima y’igikoni kandi nta rugo rudafite byibura ibiti bitatu by’imbuto zitandukanye.

I Kaburanjwiri kandi n’imiryango itanu yarangwagamo amakimbirane ngo ntayakiharangwa, abana bose bajya ku ishuri, kandi imiryango yose ikoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Ibi byose kandi ngo babikesha ubufatanye nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’uyu mudugudu, Samuel Nteziryayo.

Agira ati “Ibanga ni ugukorera mu masibo, ingo 20 zikegerana zikareba ibibazo zifite, zikunganirana mu kubikemura. Mbese mu buryo bwo kuguzanya, niba ari ugukurungira umwe ati uraza kumfasha uyu munsi, nanjye ejo nzakwishyura.”

Igenzura ryakozwe mu Midugudu y’Intangarugero yo mu Ntara y’Amajyepfo kandi ryagaragaje umwihariko wa buri mudugudu.

Umukuru w'Umudugudu wa Kaburanjwiri asobanurira Minisitiri Shyaka ibyagezweho
Umukuru w’Umudugudu wa Kaburanjwiri asobanurira Minisitiri Shyaka ibyagezweho

Nk’i Ruramba muri Kamonyi, nta nka irembera mu kiraro kuko bazishyize mu bwisungane mu kwivuza, i Njamena muri Muhanga buri rugo rufite umurima munini w’igikoni ku buryo banasagurira amasoko.

I Karama mu Ruhango bafite igitondo cy’isuku buri wa kabiri aho mbere yo kujya mu murima umuturage abanza gukora isuku ikagenzurwa n’abayobozi, naho i Nyarurama muri Huye bafite gahunda y’ibikorwa by’imyaka itanu.

Iyi midugudu yarushije iyindi muri buri karere yabiherewe icyemezo cy’ishimwe, uwa Kaburanjwiri wo unahabwa igikombe.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Anastase Shyaka, yemereye Kaburanjwiri inka y’imihigo, ariko n’iriya midugudu yindi yabaye iya mbere mu turere tundi ngo izahabwa igihembo cya miliyoni.

Yifuje kandi ko aya marushanwa y’imidugudu ntangarugero yazakomeza, ariko noneho mu myaka itaha hakazarebwa n’utugari ndetse n’imirenge y’intangarugero.

Ati “Tukagera aho tugira akagari k’indashyikirwa gafite abaturage babayeho muri ubwo buzima bwiza, ndetse tukagera no ku murenge na wo uri muri icyo cyerekezo.”

Buri mudugudu wabaye intangarugero muri buri karere ko mu Majyepfo wagenewe igihembo cya miliyoni imwe
Buri mudugudu wabaye intangarugero muri buri karere ko mu Majyepfo wagenewe igihembo cya miliyoni imwe

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Emmanuel Gasana, we yavuze ko ibi bizajyanirana n’uko n’abayobozi b’utugari ndetse n’ab’imirenge bazajya basinyana imihigo n’inzego zibakuriye.

Ati “Guverineri agiye gusinyana n’utugari, nk’uko Meya yasinyanye n’umudugudu. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu akazasinyana n’imirenge, nk’uko na Perezida wa Repubulika asinyana n’uturere.”

Minisitiri Shyaka anavuga ko buri Ntara igira inzira inyuramo yo kwikemurira ibibazo, ariko ngo iyi gahunda y’imidugudu ntangarugero yageragerejwe mu Ntara y’Amajyepfo, bikagaragara ko itanga umusaruro, izagezwa no mu zindi ntara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka