Minisitiri Shyaka yagaragaje impamvu igihe cya #GumaMuRugo cyongerewe

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, avuga ko isuzuma ryerekanye ko hagikenewe imbaraga mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, ari yo mpamvu igihe cy’amabwiriza asaba abantu kuguma mu rugo cyongerewe mu rwego rwo gukomeza kwirinda.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof. Shyaka Anastase
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase

Minisitiri Shyaka yabivuze kuri uyu wa 02 Mata 2020, ubwo we na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, bagiriraga ikiganiro kuri televiziyo y’igihugu, ubwo basobanuraga impamvu kuguma mu rugo byongerewe igihe ndetse banerekana uko kurwanya COVID-19 bihagaze kugeza ubu.

Agaruka ku iyongerwa ry’igihe cya gahunda yo kuguma mu rugo ku baturarwanda bose uretse abafite impamvu zikomeye, Minisitiri Shyaka yavuze ko byari ngombwa ko iyo gahunda yongererwa igihe.

Agira ati “Koko Guverinoma yongereye iminsi 15 gahunda ya Guma mu rugo uhereye ku yari isanzweho yagombaga kurangira ku wa gatandatu tariki 4 Mata 2020. Icyo bivuze ni uko isuzuma rigaragaza y’uko tugifite kongera imbaraga mu guhangana n’iki cyorezo kuko ntituragitsinda”.

Icyakora Minisitiri Shyaka yavuze ko muri rusange kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bikorwa neza, ariko ngo haracyari ahakenewe kongerwa ingufu.

Ati “Ahagikeneye kongera imbaraga ni nko mu masoko y’ibiribwa ahakigaragara abantu benshi kandi batubahiriza intera ya metero hagati y’umuntu n’undi. Ahandi ni mu tubari aho ibwiriza rivuga ko dufunga, ariko barakinga bakanyweramo imbere cyangwa bakatwimurira mu ngo, hari benshi babihaniwe, tukifuza ko bitongera kuba”.

Ati “Hari kandi urubyiruko rukigendagenda hanze ku buryo byarushyira mu kaga ko kwandura kandi ari zo mbaraga z’igihugu. Turarusaba ko rwikuramo imyumvire y’uko ngo nta mwiramura wandura COVID-19 cyangwa ngo ifata abasaza n’abakecuru gusa, turabahamagarira gutandukana n’iyo myumvire mibi ahubwo abe ari bo bafasha abandi kwirinda kugendagenda bitari ngombwa”.

Icyakora Minisitiri Ngamije yavuze ko nubwo hari bake batubahirije gahunda ya Guma mu rugo, ko iminsi imaze yatanze umusaruro.

Ati “Gahunda ya Guma mu rugo umusaruro yatanze ni uko icyorezo kitakomeje gukwirakwira, kuko abanduye ahanini baturutse hanze batabashije guhura n’abantu benshi, cyane cyane abo hanze ya Kigali. Byatumye rero tutagira irindi tsinda ry’abarwayi mu Ntara z’igihugu cyacu”.

Akomeza avuga ko kugeza ubu mu bantu 84 bari mu Rwanda banduye icyo cyorezo, 80% ari abaje bava hanze, icyiza ngo kikaba ari uko atari benshi babashije kugera mu miryango yabo ari yo mpamvu abanduye bari basanzwe mu gihugu ari bake, agashimira Leta yafashe icyemezo cyo guhagarika ingendo hakiri kare.

Minisitiri Ngamije avuga kandi ko hari abantu bageze ku kibuga cy’indege ntibahite babuzwa kujya mu miryango yabo, agahera kuri bamwe bahageze ku itariki 05 Werurwe 2020 kugeza uyu munsi, ko bakomeza kwipimisha icyo cyorezo.

Avuga ko hari ahantu hane hateguwe ari ho; Petit Stade i Remera, kuri ULK, kuri IPRC Kicukiro no kuri Stade i Nyamirambo, akemeza ko byagize akamaro kuko hamaze kuza abagera kuri 800 bakaba barapimwe, bake bagaragayeho uburwayi bakaba barimo kwitabwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka