Minisitiri Shyaka ntazihanganira kubeshyana no ’kucyatsa’ muri MINALOC

Mu ihererekanyabubasha hagati ya Kaboneka Francis wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, na Prof Shyaka Anastase wahaye kuyobora iyi minisiteri, Kaboneka yasabye umusimbuye, guha abaturage agaciro.

Min Shyaka Anastase na Francis Kaboneka mu ihererekanyabubasha
Min Shyaka Anastase na Francis Kaboneka mu ihererekanyabubasha

Francis Kaboneka yagize ati "Igikenewe ni uguha abaturage agaciro cyane cyane mu itegurwa ry’imihigo, kubavana mu bukene kuko hari ingo ibihumbi 154 zirimo abana bafite imirire mibi".

Avuga ko yari asanzwe afite mu byihutirwa kuvana abana b’inzererezi mu muhanda, ndetse no gutanga serivisi mu ikoranabuhanga cyane cyane nk’aho umwana uvutse cyangwa upfuye byagombye guhita byandikwa na muganga.

Francis Kaboneka ashimira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ndetse n’Umuryango FPR-Inkotanyi wari wamugiriye icyizere, aho yari asanzwe ari umudepite mbere yo kuba Ministiri.

Nyuma yo guhabwa inyandiko, Ministiri mushya, Prof Shyaka yavuze ko Francis Kaboneka amushyiirije inkoni y’ubushumba, ndetse n’uwari Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Harelimana Cyriaque akaba amushyikirije umunyafu wayo.

Prof Shyaka Anastase asaba abo agiye gukorana nabo kwirinda kubeshyana, gutukana no kucyatsa.

Ati "Ndagira ngo nsabe abo tugiye gukorana, tugire imikoranire myiza inoze itarimo kubeshyana cyangwa ibitotsi, aho tuzabyina ikinimba tubyishimira".

Prof Shyaka wayoboraga Urwego rushinzwe Imiyoborere(RGB) avuga ko ibyinshi mu bikorwa bya MINALOC asanzwe abizi, ku buryo ngo hatazabaho icyo bita "kucyatsa".

Ministiri Prof Shyaka akomeza avuga ko inshingano yahawe ari imihigo y’abaturage agomba gushyira mu bikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Gukemura ibibazo by’abaturage nuko umanuka ukabegera ukamenya ibyifuzco n’ibitekerezo ndetse n’ibibazo bafite; utarindiriye igihe byamaze gusakara hose;ikindi kandi twizere ko Minisitiri mushya atazajya arindira gusura uturere ari uko imihigo yeshejwe, aho usanga abaturage mu turere baremerewe ibikorwa remezo birimo,amazi n’amashanyarazin’ibindi, ariko Meya akabikora ari uko abadepite bagiyeyo.

Bukeye yanditse ku itariki ya: 24-10-2018  →  Musubize

Kaboneka we! Banza ujye kuruhande kbs. Ibyo wakoze bisenya imibereho yabanyarwanda nibyinshi. Wowe wirukanaga ukagera naho wirukana ubwawe secretaire executive w’akagari. What’s shame! Nubwo wari boss wa LG family seiko wari ivanze urakabya. Gusa witegure kuzikiranuranabo wahemukiye. Kandi hari abo muzahura anyway. HE turamushimira kugushishoza. Vive Paul kagame

johny yanditse ku itariki ya: 23-10-2018  →  Musubize

Agaciro atashoboye guha abaturage niko agiye gutongera umusimbuye kweli?

Rugira yanditse ku itariki ya: 22-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka