Minisitiri Rwangombwa aremeza ko kwishyura ibirarane byihutirwa mbere yo gutangira izindi gahunda

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, John Rwangombwa, arasaba uturere twakoresheje abaturage mu kubaka amashuri y’imyaka 9 na 12 ntitubishyure, ko twabishyura mbere y’uko batangira ibindi bikorwa.

Ibi minisitiri yabisabye kuwa Kane w’iki cyumweru, ubwo hatangiraga inama y’umushikirano yaberaga, ubwo umwe mu baturage yahanagaraga avuga ko bubatse amashuri mu karere ka Ruhango guhera mu 2009 none bakaba batarishyurwa.

Francois Niyigena, ni umwe mu batrurage wagaragaye mu bikorwa byo kubaka aya mashuri mu karere ka Ruhango mu murenge wa Ruhango, yahamagaye mu nama y’umushyikirano abaza impamvu abagize uruhare mu kubakwa kwaya mashuri batishyirwa.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Francois Xavier Mbabazi, niwe wasabwe n’inama y’umushyikirano gusubiza impamvu abaturage bakoreshejwe batarishyurwa.

Mu gusubiza iki kibazo, Mbabazi yavuze ko ikibazo cy’aba baturage kizwi, abizeza ko bari mu nzira yo kugishakira umuti.

Minisitiri John Rwangombwa, yahise avuga ko ibi bitumvikana kubona abantu bafata ingamba zo gukemura ibindi bibazo kandi hari ibindi bitarakemurwa. Asaba uturere twose kubanza kurangiza kwishyura ibirarane mbere yo gupanga izindi gahunda zijyanye n’ingengo y’imari.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka