Minisitiri Reynders yababajwe n’ihohoterwa rikorerwa Abakongomani bavuga Ikinyarwanda
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ububiligi akaba n’uwungirije Minisitiri w’intebe w’iki gihugu, aratangaza ko ababajwe n’ihohoterwa rishingiye kw’ivangura ry’amoko rikorerwa Abakongomani bavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Congo.
Ibi yabitangarije mu ruzinduko yakoreye mu nkambi ya Nkamira, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25/08/2012, mu rwego rwo kwirebera ibikorerwa izo mpunzi no kuganira nazo zikamwibwirira ubuhamya bw’impamo.
Uretse gutangaza ko ababajwe n’ihohoterwa ribera mu Burasirazuba bwa Congo kubera umutekano mucye, Minisitiri Reynders yavuze ko ashimira ubushake bw’u Rwanda mu gushakira amahoro ikibazo cy’umutekano.
Yongeraho ko yaje no kuganira n’u Rwanda uburyo rwakomeza kugira uruhare mu bikorwa byo kugarura amahoro, n’ubwo atatangaje ubwo buryo ubwo ari bwo. Ndetse yirinda no kugira icyo avuga ku bitangazwa n’ibitangazamakuru bya Congo, bivuga ko asabira u Rwanda ibihano ku rwego mpuzamahanga.
Muri uru rugendo yanagiranye ibiganiro n’impunzi, zikamugaragariza uburyo hari zahohotewe n’ingabo za Congo n’imitwe ikorana na Leta ibakura mu byabo kubera bavuga Ikinyarwanda.
Ubuyobozi wa UNHCR bukaba bwagaragarije Minisitiri w’ububiligi uburyo bamwe mubakurwa mubyabo baza bahohotewe abandi barashwe bakanatemagurwa bakavurirwa muri iki kigo.
Mu bagore babiri bamuhaye ubuhamya, umwe yagaragaje ko yarashwe n’ingabo za Leta zivuga ko zidashaka abavuga Ikinyarwanda, undi avuga ko yiciwe umugabo agahunga wenyine.

Yanazengurutse iyi nkambi ya Nkamira iherereye mu karere ka Rubavu, nyuma y’ibiganiro yagiranye n’ubuyobozi bwa UNHCR nabo barikumwe. Yeretswe uburyo izo mpunzi zakirwa muri iki kigo by’agateganyo n’ibindi bikorwa Leta y’u Rwanda yagizemo uruhare mu kugeza ku mpunzi nk’amazi n’amashanyarazi n’ivuriro.
Bimwe mu byatunguye Minisitiri Reynders birimo kuba umubare munini yasanze mu nkambi ari abagore n’abana, abwirwa ko abagabo bicwa. Yabatanagrije ko Leta y’igihugu cye izakomeza gukorana n’ubuyobozi bwa Congo n’ibindi bihugu kugira ngo amahoro agaruke mu Buburasirazuba bwa Congo.
N’ubwo atatanze igihe ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo kizaba cyacyemutse, yatangaje ko bakwiye kwihangana ibintu bikajya mu buryo.
Ati: “N’ubwo tutavuga ngo bizatwara iminsi, ibyumweru cyangwa amezi, ndabizeza ko dukora ibishoboka byose ngo amahoro agaruke mu Burasirazuba bwa Congo. Kandi turashimira u Rwanda rwabakiriye rugakora ibishoboka ngo mu gire ubuzima bwiza.”
Biteganyijwe ko azagirana ibiganiro n’uruhande rw’u Rwanda ku birebana n’umutekano muri Congo. Ku ruhande rwa Congo yasabye Leta gukora ivugurura mu gisirikare kubera ubwicanyi bukorwa nazo, yizeza ko u Bubiligi buzayifasha.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Kubera ibivugwa kuri iki kibazo cya M23 ari byinshi kandi akenshi bikaba bitandukanye bitewe n’inyungu ubivuga agambiriye, byaba byiza mugiye mudushyiriraho link iriho audio y’iibyo yavuze tukabyiyumvira kuko rimwe na rimwe ibitubwirwa bitandukanye n’ibiba byavuzwe!!!
Nimurebe inkuru mwatubwiye kubyo RAPP yavuze ari mu Rwanda, munumve ijwi rye BBC yashizeho mwumve ko hari aho bihuriye!!!
Itangazamakuru ry’umwuga, ritabogamye niryo rizubaka u Rwanda
ikintu kimbabaza nuko leta ya congo yica abaturage bayo kandi ariwo mutungo wambere ifite. guteza umutekano mucye muri congo ingabo zisahura zica, zibikora zigaragaza ko M23 yaciye ibintu nyamara ikirengagiz ako umutego mutindi ushibukana nyirawo, nkuko Minisitiri Reynders yasobanuriwe uburyo ingabo za leta zijyana kurugamba na FDLR bamwe bafite imbunda abandi bafite imihoro, uburyo ingabo zisahura, kandi yanabigarutseho ahura n’abayobozi bamusaba ko yabafasha kumvikanisha uburyo u rwanda rwagenerwa ibihano bikomeye abasaba ko atariko gucyemura ikibazo ahubwo bakwiye kuvugurura ubuyobozi bw’ingabo kandi biri mubyo M23 yabareze.
ukuri kuzakomeza kwigaragaza, naho mwe abanyamakuru iyi ntambara y’amagambo mukomeze muyirwane nibwo igihugu kibacyeneye muvuguruze ibyo abacongomani bandika basebya u rwanda.
nizera ntashidikanya ko igihe kizagera u rwanda rugatsinda, nabavuga ikinyarwanda bakarenganurwa, birababaje abanyamakuru babanyarwanda mutitabira kuvuguruza ibibera muri congo kandi muzi ukuri mukagendera mu kigare