Minisitiri Priti Patel wo mu Bwongereza yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu mu Bwongereza, Priti Patel, yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Uwo muyobozi yageze i Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 13 Mata 2022. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 14 Mata 2022, nibwo yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, maze yunamira anashyira indabo ku mva, aharuhukiye imibiri y’abasaga ibihumbi 250 b’inzirakarengane.
Minisitiri Priti Patel, ari mu ruzinduko mu Rwanda, aho aje gusoza amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu by’u Rwanda n’u Bwongereza, akubiyemo iterambere ry’ubukungu ndetse n’ibirebana n’abimukira n’impunzi.

Biteganyijwe ko amasezerano hagati y’u Rwanda na Leta y’Ubwongereza, asinywa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane muri Kigali Convention Centre. Arashyirwaho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, na mugenzi we ushinzwe umutekano mu Bwongereza Priti Patel.

Ohereza igitekerezo
|