Minisitiri Ploumen ashimira umusaruro uturuka mu kwandikisha ubutaka mu Rwanda
Minisitiri wo mu Buholandi ushinzwe ubucuruzi n’ubufatanye mu iterambere, Lilianne Ploumen, atangaza ko yishimiye igikorwa cyo kwandikisha ubutaka mu Rwanda kuko gifitiye abaturage akamaro mu bijyanye n’iterambere ryabo.
Ibi yabitangaje ubwo yagiriraga uruzindo mu Murenge wa Rwaza, mu Karere ka Musanze kureba imikorere y’igikorwa cyo kwandikisha ubutaka, nka kimwe mu bikorwa igihugu cy’Ubuholandi giteramo inkunga u Rwanda.
Minisitiri Ploumen, n’intumwa yari ayoboye, beretswe ko buri muturage mu Rwanda agomba kwandikisha ubutaka bwe kugira ngo abugireho uburenganzira busesuye. Nyuma yo kubwandikisha kandi agahabwa n’icyemezo cy’ubutaka cyemeza ko yabwiyandikishijeho.

Bamwe mu baturage bandikishije ubutaka nabo batanze ubuhamya bereka Minisitiri Poulmen ko kwandikisha ubutaka byatumye babwisanzuraho, aho bamwe bagaragaje ko babashije kwaka inguzanyo mu mabanki bihangira imirimo ibateza imbere batanze ingwate y’ubwo butaka bwabo.
Abandi bahamya ko byagabanyije amakimbirane ashingiye ku ubutaka, urugero nka Mukagasana Françoise wavuze ko yagiye kwaka icyangombwa cy’ubutaka nyuma yo guhabwa na se umunani w’umurima kugira ngo se atazawumunyaga.
Agira ati “Icyatumye njya kwaka icyo cyangombwa cy’ubutaka ni uko nagiraga ubwoba nti ‘bashobora kuzahanyaka, bitewe n’uko bambwiraga ngo ntabwo ndi uwabo’. None ubu ndi guhinga isambu nta kibazo”.

Nyuma yo kumva ubwo buhamya, Minisitiri Ploumen yavuze ko nk’uko mu gihugu cye bazobereye igikorwa cyo kwandikisha ubutaka ari ngombwa ko babisangiza n’Abanyarwanda.
Agira ati “Nishimiye umusaruro w’iyi gahunda yo kwandikisha ubutaka. Iyo ubutaka bwanditse kuri nyirabwo bigira akamaro. Mu gihugu cyanjye 99% by’ubutaka bwanditse kuri nyirabwo. Dufite ubuzobere mu kwandikisha ubutaka, tukaba dushishikajwe gusangira ubwo bunararibonye n’abaturage b’u Rwanda.”

Amasambu miliyoni 10 yarabaruwe
Kuri ubu kubarura ubutaka byararangiye mu Rwanda hose aho habaruwe amasambu arenga miliyoni 10, agera kuri miliyoni indwi ba nyirayo bamaze kuyafatira ibyangombwa by’ubutaka.
Dr. Emmanuel Nkurunziza, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’u Rwanda cy’umutungo kamere, avuga ko igikorwa cyo kwandika ubutaka cyagize akamaro gakomeye mu Rwanda. Ngo usibye kuba byarakemuye amakimbirane ashingiye ku butaka, ngo byatumye hajyaho n’uburyo bwiza bwo kubika amakuru y’ubutaka.
Agira ati “…hajyaho uburyo bugezweho bwo kubika amakuru y’ubutaka, ku buryo ubungubu dushobora gukorana n’ibigo by’imari, mu gufasha abaturage mu kuba babona inguzanyo bitagoranye nk’uko byari bimeze kera.

Ubu ikidushishikaje uyu munsi, ni ukureba ko ibyo twashyizeho bibungabungwa, niba umuntu agurishije (isambu ye), ashobora ate guhinduranya na mugenzi we. No koroshya uburyo abantu babona serivisi z’ubutaka.”
Akomeza avuga ko muri Miliyoni 60 zirenga z’amadorali y’Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 40 na Miliyoni 800 mu mafaranga y’u Rwanda, yagiye mu gikorwa cyo kubarura ubutaka, igihugu cy’ubuholandi cyatanzemo agera kuri 15%.
Dr. Nkurunziza akomeza avuga ko mu kwandikisha ubutaka hagiye hagaragaramo ingorane zitandukanye zirimo ko hari bamwe mu baturage badatanga umusanzu w’amafaranga y’u Rwanda 1000 basabwa kugira ngo ubutaka bwabo bwandikwe.
Ngo indi ngorane ikaba ko hari bamwe mu baturage batagira umuhate wo gutwara ibyangombwa byo mu ngo zabo ngo kuko byakwangirika. Bagahitamo kubigumisha mu buyobozi ngo kuko ariho biba bicunze neza.
Dr. Nkurunziza akomeza ashishikariza Abanyarwanda batarafata ibyangongwa by’ubutaka bwabo kujya kubifata bakabibika neza.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|