Minisitiri Nsengimana yasabye urubyiruko kwizigamira hakiri kare
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana ,yasabye urubyiruko kwizigamira ndetse no kurushaho kwirinda gusesagura mu kurushaho gutera imbere.
Ibi Minisitiri Nsengimana yabivuze kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Gicurasi 2015, ubwo yasozaga ukwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko mu Rwanda (YouthConnekt Month) mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.

Yagize ati “Ntabwo mukwiye gupfusha ubusa amahirwe igihugu kibaha, kandi muri intore mukwiye kubyaza umusaruro amahirwe abegereye ndetse mukizigamira, mwirinda gusesagura ibyo mufite.”
Yakomeje agira ti “Nk’urubyiruko, mukwiye gukomeza ibi bikorwa byiza by’umwihariko mutanga umusanzu mu kubaka igihugu. Ni byiza gukoresha ikoranabuhanga mu kurushaho kugera ku musaruro mwinshi kandi byihuse ndetse mukore cyane kandi mugire intego bizabafasha kugera ku nzozi mufite.”
Uku kwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko kwakozwemo ibikorwa bitandukanye bijyanye no kwiteza imbere nk’urubyiruko ndetse no gutanga umusanzu wo kubaka igihugu binyuze mu bikorwa binyuranye birimo n’umuganda.

Kwatangiye ku wa 2 Gicurasi 2015, gutangirira mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba kukaba kwasorejwe mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba kuri uyu wa 30 Gicurasi 2015.
Ubwo batahaga ku mugaragaro ikigo cy’urubyiruko cyo mu Karere ka Kirehe, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro iki kigo ndetse no gukora cyane mu kwiteza imbere no kuzamura igihugu.
Urubyiruko kandi muri uku kwezi rwubakiye abacitse ku icumu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye, runakora ibikorwa bigamije kwiteza imbere rwibanda ku gusobanurira urundi rubyiruko amahirwe yo kwiteza imbere ari mu Karere batuyemo.

Banashyizeho itsinda ryo kwizigama muri buri Kagari kugira ngo barusheho gukuza umuco wo kwizigama bigamije ishoramari, guteza imbere ikoranabuhanga no guhugura urubyiruko ku gukoresha mudasobwa biciye mu byumba mpahabwenge.
Ukwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko kubaye ku nshuro ya gatatu kwateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga ku bufatanye n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Imbuto Foundation, MINALOC, MIGEPROF, MINISPOC, One UN, DOT Rwanda, uturere twose, imiryango y’urubyiruko ndetse n’ishingiye ku madini n’amatorero. Uku kwezi kwari gufite insanganyamatsiko igira iti “Twahisemo Kuba Umusingi w’Iterambere”.
Migisha Magnifique, Umukozi ushinzwe Itangazamakuru muri MYICT
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
urubyiruko rwitawe bityo amahirwe rubona ntirukayapfushe ubusa kuko amahirwe aza rimwe mu buzima