Minisitiri Nsengimana arashima ibyakozwe muri “Students on field week”
Ubwo hasozwaga ibikorwa by’icyumweru cyiswe “Students on field week”, tariki 17/03/2013, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi, Jean Philbert Nsengimana, yashimiye urubyiruko ibikorwa by’indashyikirwa rwagezeho ndetse abashishikariza gukomeza uru rugero rwiza.
Ibyo bikorwa byo gufasha abaturage mu kubakemurira ibibazo bitandukanye byakozwe n’abanyeshuri bibumbiye mu muryango FAGER uhuza abanyeshuri ba Kaminuza n’amashuri makuru yo mu Rwanda bifite agaciro k’amafaranga miliyoni zirenga 139.
Mu gihe cy’icyumweru babashije gufasha abaturage kurwanya isuri batera ibiti 7000, baremera abaturage amatungo magufi (ihene) agera ku 128 n’inka imwe, basanira inzu zo kubamo ingo 28, urubyiruko rwabashije no kubaka ibiro by’utugari bibiri, bacukura imiyoboro bashyiramo amatiyo y’amazi ya Kilometero 3 n’Igice.
Daniel Komezusenge uyobora ihuriro FAGER avuga ko ibi bikorwa bakoze biri mu byo bahize ubwo bahuraga n’Umukuru w’Igihugu mu gikorwa cya YouthConnekt cyabaye umwaka ushize.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yavuze ko ibi bikorwa by’indashyikirwa byakomeza kandi buri muntu akagaragaza ubushake mu kubigiramo uruhare nta n’umwe urebera aho yabigereranije n’ikipe iri mu kibuga ariko bose bagakinira hamwe nta musifuzi.
Minisitiri Nsengima yagize ati “Muri ’Students on the field’ ndashima ko twese turi mu kibuga nta musifuzi, ikibuga dukiniramo twese turi abakinnyi, ni abanyeshuri mu bikorwa ntabwo ari abafana, nta nubwo ari abasifuzi”.
Minisitiri w’Uburezi Vincent Biruta yashimye ibikorwa by’uru rubyiruko rwiga mu mashuri makuru na za Kaminuza, abasaba no gufatikanya n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu guhindura imyumvire, yasabye kandi abayobozi bo mu mashuri gufasha uru rubyiruko.
Dr. Biruta yijeje ubufatanye muri ‘Students on the field’ y’ubutaha kugira ngo umusaruro wabivuyemo uzabe mwinshi kurushaho; nk’uko tubikesha Magnifique Mugisha ushinzwe itangazamakuru muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi.
“Students on the Field” bivuga ko umunyeshuri yamanutse akava mu bitabo akajya mu bikorwa by’iterambere ry’Abaturarwanda. Yateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga ku bufatanye na FAGER ndetse n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko.
Mu gusoza ibi bikorwa byatangiye tariki 09/03/2013, hakozwe urugendo rwo kwishimira ibyakozwe rwahereye ku Kigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB), kuri SONATUBES, mu Giporoso rusorezwa kuri stade ntoya i Remera ahakomereje ibirori.
Kigali Today
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|