Minisitiri Nsengimana arasaba urubyiruko kwita ku ncike zasizwe iheruheru na Jenoside
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho, Jean Philbert Nsengimana, yasabye urubyiruko rwo mu Rwanda kwita ku basaza n’abakecuru b’incike basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi yabivuze kuwa Gatanu tariki 12 Mata 2013, ubwo urubyiruko rwibukaga bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, iki gikorwa kikaba cyarateguwe na Nyampinga w’u Rwanda 2012 hamwe n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga.
Mu minsi ishize Ihuriro ry’abapfakazi ba Jenoside (AVEGA) ryatangaje ko ritewe impungenge n’ubuzima bw’abagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ngo uko bagenda basaza ni ko bakenera byinshi by’ibanze nk’ibiribwa, amacumbi ndetse n’abantu bo kubaba hafi no kubacungira urugo rutagira umwana n’umwe.
Nyuma yo gusura urwibutso rwo ku Gisozi bagasobanurirwa amwe mu mateka bakunamira n’Abanyarwanda b’inzirakarengane bahashyinguye basaga 250 000, urubyiruko rwahuriye muri Sitade mu ijoro ryo Kwibuka maze bahabwa impanuro n’abakuze.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana akaba yishimira ko hari bimwe mu bikorwa byo kwibuka bigenda bitangizwa n’urubyiruko nk’Urugendo rwo kwibuka ruzwi nka ‘Walk to remember’ rwatangijwe n’Urubyiruko rukaba rwarafashe indi ntera aho mu bihugu 12 bitandukanye ku isi hakorerwa uru rugendo rukorwa mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Yatanze impanuro ati “Urubyiruko dukeneye uyu munsi ari urumenya gutandukanya ikibi n’icyiza n’ubwo haza ubashuka ushaka ko rwitabira ibibi rukamuhakanira naho ushaka ibyiza rukamujya inyuma rugakora ibikorwa nk’ibi ngibi birwanya abashaka gusubiza igihugu inyuma.”

Minisitiri arasaba abasore n’inkumi mu midugudu no mu tugari baturukamo kugira umutima wo gufasha abarokotse Jenoside cyane cyane abasigaye ari incike, ati “Ntabwo batubana incike duhari, ntibyaba biduhesha icyubahiro n’agaciro nk’umukecuru abura umuvomera amazi, umucanira umuriro duturanye turaho ngo turi abajene, ntacyo byaba bimaze.”
Minisitiri Nsengimana yasabye urubyiruko kwegera abakuru ngo bamenye amateka ati “Hirya no hino mu midugudu haracyari abasaza kandi utaganiriye na se ntamenya icyo sekuru yasize avuze, twegere abakuru batubwire aho tuva, aho turi turahazi, aho tujya hari mu maboko yacu”.
Ubuyobozi bwa AVEGA bwitabaje itangazamakuru busaba ko ryafasha mu kumenyesha abantu bose bafite umutima w’impuhwe, kugira ngo bemere kwishingira abakecuru n’abasaza batagira abana, nyuma yo kubamburwa mu mwaka 1994.
Abayobozi ba AVEGA ngo batangiye ubuvugizi, bahereye ku banyamakuru kugirango babafashe kubwira inzego z’ubuyobozi, imiryango inyuranye igize Sosiyite sivile n’abaturage muri rusange, kugira ngo batabare cyane cyane incike n’abapfakazi 804 bamerewe nabi cyane mu 1462 bamaze kumenyekana mu gihugu hose.
Iyi nkuru turayikesha Migisha Magnifique ushinzwe itangazamakuru muri Minisiteri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
very true Rwandan youth having destroyed their own country(gutema ishami ry’igiti wicayeho) they need to equally contribute to reconstruction of the same country (Rwanda)