Minisitiri Nsengimana arasaba urubyiruko kurushaho kunoza no kwagura ibyo rukora
Ministiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, arasaba urubyiruko kurushaho kunoza no kwagura ibyo rukora, kugira ngo rurusheho kwiteza imbere.
Ibyo yabitangaje kuwa 15/5/2012 ubwo yafunguraga ku mugaragaro imirikabikorwa ry’urubyiruko mu karere ka Bugesera.
Afungura ku mugaragaro imurikabikorwa ry’urubyiruko, kuri uyu wa Gatanu tariki 15/06/2012, Minisitiri yasabye urubyiruko kwagura ibikorwa byabo ariko banita ku kubinoza babifashijwemo n’abayobozi, dore ko muri aka karere hakiri ubutaka bwo gukoreraho.
Ati “Naganiriye n’abakuru b’urubyiruko ndetse n’ubuyobozi ko bagomba gufasha urubyiruko rufite ibitekerezo byiza dore ko bafite n’amahirwe yo kwagura ibikorwa byabo”.
Umuyobozi w’ikigo cy’urubyiruko cya Bugesera, Muhirwa Jean Bosco, yavuze ko kuza kumurika ibikorwa bituma urubyiruko rusangira ubunararibonye, hakiyongeraho no no guteza imbere ibyo bikorwa.

Rumwe mu rubyiruko ruracyabangamiwe n’amikoro kugira ngo rubashe kwagura ibikorwa byabo, cyane cyane ibishingiye ku buhinzi, nk’uko bamwe muri bo babyivugira.
Inzitizi ahanini batunga agatoki ni izishingiye ku buso butoya bw’ubutaka, bakifuza ko ubushobozi bakora ku buryo bwagutse, nk’uko Bicamumpaka Ildephonse ukora umwuga w’ubuhinzi abivuga.
Iri murikabukorwa riri kubera mu karere ka Bugesera mu murenge wa Nyamata, riramurikwamo ibikorwa binyuranye birimo iby’ubukorikori, imyuga, ikoranabuhanga, ubuhanzi n’imikino, byamuritswe n’urubyiruko ruturutse mu mirenge igize aka karere.
Iri murikabikorwa ry’iminsi itatu, ryarateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Urubyiruko mu karere ka Bugesera, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko muri aka karere ku bufatanye na Minisiteri ifite Urubyiruko mu nshingano zayo.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|