Minisitiri Nsengimana arasaba urubyiruko gukoresha Imbuga nkoranyambaga kuko ngo byabaye igishoro
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhang, Nsengimana Philbert, asaba ba rwiyemezamirimo n’Abanyarwanda muri rusange cyane cyane urubyiruko kwitabira gukoresha imbuga Nkoranyambaga, kuko ubu ngo bimaze kuba igishoro.
Yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma y’umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa by’ikigo cy’Abanyamerika gifite intego yo kuzamura ishoramari ku isi (Kountable Ltd); ikigo kizafasha ba rwiyemezamirimo kubona igishoro hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu guhitamo abo gikorana na cyo; Minisitiri Nsengimana Jean Philbert, yatangaje ko iki kigo, gisuzuma uburyo umuntu azwi n’uburyo asabana ku mbuga nkoranyambaga, bityo ngo Abanyarwanda bakaba bagomba kubyaza umusaruro aya mahirwe bitabira gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Yagize ati “Duhora dushishikariza Abanyarwanda gukoresha ikoranabuhanga, bakitabira imbuga nkoranyambaga, uyu munsi iki gikorwa cya Kountable kirerekana uburyo ushobora kubona igishoro , ingwate ibaye kwerekana uburyo uzwi ku mbuga nkoranyambaga’’.
Min. Nsengimana yaboneyeho kubwira Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko ko badakwiye kwirengagiza aya mahirwe u Rwanda rubashije kwakira bwa mbere, rwitabira gukoresha imbuga nkoranyambaga ubundi rukibonera igishoro, kandi rwiyubakira icyizere.

Ibikorwa bya “Kountable Ltd” ku isi bitangiriye mu Rwanda kuko ari igihugu cyorohereza ishoramari; abagituye ngo bakaba bazi akamaro karyo ndetse kikaba ari igihugu gikataje mu ikoranabuhanga nk’uko byatangajwe na Chris Hare; washinze iki kigo “Kountable Ltd” akaba ari n’umuyobozi wacyo.
Ati “Mu Rwanda ishoramari riratangaje; ubwo nagiraga amahirwe yo kuza muri iki gihugu nasanze abarikora (ishoramari) baroroherezwa cyane; nanjye narabyiboneye, kandi bakaba bakoresha ikoranabuhanga, ubu riza ku isonga mu byo twifashisha mu bikorwa byacu.”
Uhagarariye Kountable Ltd mu Rwanda, Cyusa Leandre, we yavuze ko bagamije guteza imbere ba rwiyemezamirimo aho uwatsindiye isoko atareka gukora kuko ngo yabuze amafaranga, ashimangira ko bazajya bumvikana bamufashe kunoza imirimo ye.
Yakomeje avuga ko Kountable ikoresha ikoranabuhanga aho umuntu ufite umushinga akaba akeneye kubona igishoro, ajya ku rubuga rwabo www.kountable.com akahasanga ubusobanuro bwose.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Muraho nukuri icyo kigo kiziye uguhe nkatwe urubyiruko dukeneye kwiyubaka turagikeney ahubwo mudufashije mwaduha address yose gutyo bikatorohera kwiteza imbere, kdi nkaboneraho no gushima leta yacu y’u Rwanda uburyo ifasha abantu kwitea imbere
Mudufashe muduhe address yaho twabasanga murakoze.
Rwanda yacu ntacyo udakora ngo urubyiruko rukomeze rugire ubuzima buzira umuze, countable ije ikenewe cyane kandi irasiga urubyiruko rugeze aheza
Yewe ahubwobabifashe nkokwicyinira urusimbi uratambukamunzira ukagongwan,umuntuwarangaye yibereye kuri whatsap.cg kuri fesebouke.mbesemurimacye ntanakazikagikorwo murakoze
Yewe ahubwobabifashe nkokwicyinira urusimbi uratambukamunzira ukagongwan,umuntuwarangaye yibereye kuri whatsap.cg kuri fesebouke.mbesemurimacye ntanakazikagikorwo murakoze
imbuga nkoranyambaga igihe cyose zizakoreshwa cyane zizatanga umusaruro ku rubyiruko cyane cyane ko ariryo fatizo iki kigo kigiye gukoresha kugirango gitange inguzanyo.