Minisitiri Ngabitsinze yitabiriye ihuriro rya 20 ry’ibihugu biri muri AGOA

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yitabiriye ihuriro rya 20 rya gahunda y’ubucuruzi ihuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara izwi nka AGOA, African Growth and Opportunity Act.

Minisitiri Ngabitsinze yitabiriye ihuriro rya 20 ry'ibihugu biri muri AGOA
Minisitiri Ngabitsinze yitabiriye ihuriro rya 20 ry’ibihugu biri muri AGOA

Iri huriro rya AGOA 2023 ryatangiye kuva tariki ya 2 Ugushyingo rikazasozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Ugushyingo 2023, aho riri kubera muri Afurika y’Epfo.

Iyi gahunda ya AGOA yemejwe bwa mbere na Perezida Bill Clinton mu 2000, ndetse yavuguruwe muri 2015 ikaba izarangira ku ya 30 Nzeri 2025, ihuriyemo ibihugu 35 birimo n’u Rwanda.

Mu gihe AGOA igiye kugana ku musozo mu 2025, aba Minisitiri bashinzwe ubucuruzi mu bihugu by’Afurika, bagaragaje ko hakenewe andi mavugururwa byihutirwa mbere y’uko iyi gahunda igana ku musozo.

Bakomeje basaba ko aya mavugururwa akwiye gukorwa mu buryo budashidikanywaho, byibuze mu gihe kingana n’imyaka 10 mu rwego rwo kwiga neza amasoko.

Abaminisitiri b’ubucuruzi basabye kandi ko hakwiriye gusuzuma ibipimo ngenderwaho muri iyi gahunda ya AGOA, mu kurushaho guha amahirwe ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse (SMEs), abagore n’urubyiruko.

Ku bijyanye n’ibihugu byari bisanzwe byungukira muri iyi gahunda ya AGOA, ariko bikaza kuyikurwamo, aba ba Minisitiri b’ubucuruzi basabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kudakoresha inzira zihabanye n’ibikorwa by’ubucuruzi, mu gufata icyemezo ku wujuje ndetse n’utujuje ibisabwa muri AGOA.

Aba bayobozi basabye ibi mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, aherutse gutangaza ko hari gusuzumwa umwanzuro wo gukura Uganda muri gahunda ya AGOA, ndetse bikavugwa ko iki cyemezo kizaba kireba n’ibihugu birimo Santrafurika, Gabon na Niger.

Basabye ko habaho ibiganiro byimbitse kandi byubaka kugira ngo bikemure ibibazo byagiye bigaragazwa mu buryo bwo korohereza ibihugu kongera kwinjira muri AGOA.

Ibihugu byitabiriye iri huriro kandi byasabwe kubahiriza ibisabwa n’iyi gahunda ya AGOA kugira ngo byemererwe kurushaho kwimakaza ubu bufatanye mu bucuruzi hagati ya Amerika na Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Bimwe mu byo ibihugu biri muri AGOA bisabwa kubahiriza, harimo gukuraho inzitizi zibangamira ubucuruzi n’ishoramari rya Amerika, gushyigikira demokarasi, kurengera uburenganzira bwa muntu no kutishora mu bikorwa bihungabanya umutekano w’Amerika cyangwa inyungu za politiki y’ububanyi n’amahanga. Buri mwaka Amerika isanzwe ivugurura ibisabwa bya buri gihugu.

Afurika y’Epfo, binyuze muri ubu bufatanye niyo yohereje ibicuruzwa byinshi doreko yinjije miliyari 2.7 z’Amadorari, ahanini avuye mu kugurisha imodoka, imitako y’agaciro n’ibyuma.

Nigeria yaje ku mwanya wa kabiri yinjiza arenga 1.4 $, ahanini aturutse kuri peteroli, mu gihe Kenya yaje ku mwanya wa gatatu n’Amadolari agera kuri Miliyoni 523, nk’uko imibare yatanzwe na komisiyo mpuzamahanga y’ubucuruzi muri Amerika (ITC) na Minisiteri y’ubucuruzi muri Amerika ibigaragaza.

Ibindi bihugu nka Eswatini, Ethiopia, Lesotho, Malawi n’ibirwa bya Maurice na byo byongereye cyane ibyoherezwa muri Amerika, binyuze muri aya masezerano ya Agoa. Bivugwa kandi ko hamaze guhangwa imirimo irenga ibihumbi 100 ku mugabane wa Afurika, ndetse n’ibihumbi 120 muri Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka