Minisitiri Ngabitsinze yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Ishami rya Loni ryita ku nganda

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, Prof. Ngabitsinze Jean Chrysostome, yagiranye ibiganiro na Madamu Aurelia Patrizia Calabrò, Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku nganda UNIDO, ku rwego rw’akarere baganira ku bufatanye mu guteza imbere inganda.

Minisitiri Prof. Ngabitsinze Jean Chrysostome, yagiranye ibiganiro na Madamu Aurelia Patrizia Calabrò, Umuyobozi w'ishami rya Loni ryita ku nganda UNIDO
Minisitiri Prof. Ngabitsinze Jean Chrysostome, yagiranye ibiganiro na Madamu Aurelia Patrizia Calabrò, Umuyobozi w’ishami rya Loni ryita ku nganda UNIDO

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2024, nk’uko minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yabitangaje, ibinyujije kurubuga rwayo rwa X.

Madamu Aurelia Patrizia Calabrò yari aherekejwe na Bwana Andre Habimana, uhagarariye UNIDO mu Rwanda. Mu biganiro bagiranye na Minisitiri Ngabitsinze, byibanze ku gushimangira ubufatanye busanzwe buriho mu iterambere ry’inganda.

Kuva mu 1997 ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku nganda UNIDO ryakomeje gufasha u Rwanda mu gushyiraho politiki yo guteza imbere inganda, byumwihariko mu gushyira imbaraga no kwita mu kuzamura urwego rw’abikorera, politiki y’inganda no kubaka ubushobozi bw’abazikoramo ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’izo politiki.

Ibiganiro bagiranye na Minisitiri Ngabitsinze, byibanze ku gushimangira ubufatanye busanzwe buriho mu iterambere ry'inganda
Ibiganiro bagiranye na Minisitiri Ngabitsinze, byibanze ku gushimangira ubufatanye busanzwe buriho mu iterambere ry’inganda

Mu rwego rwo guteza imbere inganda ziri mu gihugu kugira ngo zirusheho gutanga umusaruro no kugira uruhare mu kuzahura ubukungu bw’igihugu nyuma ya Covid-19, kugeza ubu Guverinoma y’u Rwanda imaze kuzishoramo arenga miliyari 4,2 z’Amadolari ya Amerika.

Ni amafaranga imaze gushyira muri gahunda yatangijwe mu 2021 yitwa (Manufacture and Build to Recover Program: MBRP), yibanda ku mishinga yose igamije gushyigikira abashoramari bifuza gushora imari mu bijyanye n’inganda n’ibijyanye n’ubwubatsi bwazo mu Rwanda.

Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu 2022, yagaragaje ko umusaruro w’inganda ugeze kuri 21% by’umusaruro mbumbe w’igihugu. Intego ya gahunda yo kwihutisha iterambere, NST1 yari uko mu 2017/2024 zizaba zitanga ugera kuri 21,7% uvuye kuri 16% mu 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka