Minisitiri Nduhungirehe yakiriye kopi z’impapuro za Ambasaderi mushya wa Mali mu Rwanda
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe yakiriye kopi z’impapuro zemerera Brig. Gen. Mamary Camara, guhagararira Mali mu Rwanda.
Ni umuhango wabereye ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwereraneku Kimuhurura, kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024.
Minisitiri Nduhungirehe, yashimye Ambasaderi Camara ku bw’inshingano yahawe zo guhagararira Igihugu cye mu Rwanda ndetse anamwifuriza imirimo myiza.
Mali yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda muri Gashyantare 2017.
U Rwanda na Mali bisanganywe imikoranire mu ngeri zitandukanye aho muri Gicurasi uyu mwaka, byasinyanye amasezerano 19 agamije gushimangira umubano ibihugu byombi bisanzwe bifitanye mu bijyanye n’ubuzima, umutekano, ubuhinzi, ikoranabuhanga, umuco no guteza imbere ishoramari.
Hari kandi amasezerano ajyanye n’ubwikorezi bukorerwa mu kirere yemerera indege zo muri ibi bihugu byombi gukoresha ibibuga mpuzamahanga by’ibihugu byombi.
Kuva Mali yafungura Ambasade yayo mu Rwanda muri Gashyantare 2017 hari byinshi byakozwe, harimo n’amasezerano mu ngeri zitandukanye yasinywe mu 2023, ibyabaye umusingi watumye ibihugu byombi birushaho kugirana ubufatanye bugamije iterambere.
Mu 2017 kandi, Minisitiri w’Ubutabera muri Mali yagiriye uruzinduko mu Rwanda agaragaza ko azahita ashyiraho urwego rukora nk’Abunzi mu gukemura ibibazo by’abaturage.
Mu 2022 Abayobozi b’ingabo za Mali bageze mu Rwanda bagamije kwigira ku bunararibonye bw’Ingabo z’u Rwanda ndetse bemeranya ko mu gihe gito ubufatanye bushyirwa mu masezerano.
Ohereza igitekerezo
|