Minisitiri Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na Troy Fitrell wa Amerika
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro kuri telefone na Amb. Troy Fitrell, Umunyamabanga wungirije w’Amerika ushinzwe ibibazo bya Afurika.

Ibiganiro byabo byibanze ku kurushaho gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, baganiriye kandi ku bijyanye n’uko ibintu byifashe muri iki gihe mu Burasirazuba bwa DRC, imyanzuro y’inama ihuriweho na EAC-SADC ndetse no gushaka inzira irambye iganisha ku mahoro mu Karere.
Ikiganiro Minisitiri Nduhungirehe yagiranye na Amb Troy, kibaye mu gihe tariki 29 Mutarama 2025, Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio.
Ni ibiganiro nabyo byagarutse ku gushakira umuti urambye amakimbirane, yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zakunze kujya zigwa mu mutego wo kugendera ku kinyoma cy’ubutegetsi bwa DRC, bukomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, mu gihe u Rwanda rutahwemye guhakana ibyo birego no kugaragaza izingiro nyamukuru ry’ikibazo cy’umutekano muke, no kunanirwa kwa Leta ya Kinshasa mu kugikemura.
Mu gushakira igisubizo ibyo bibazo, Amerika yagiye igaragaza na yo ko nta kindi cyatanga umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC, uretse ibiganiro bya Politiki aho kuba intambara, ndetse igashimangira ko ishyigikiye inzira zashyizweho z’amahoro zirimo ibiganiro bya Nairobi na Luanda, n’imyanzuro yagiye ibifatirwamo.
U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bisanganywe ubutwererane bumaze imyaka isaga 60, aho Amerika isanzwe ifitanye ubufatanye n’u Rwanda mu mishinga ikubiye mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, uburezi, ubukungu n’ubukerarugendo.
Ohereza igitekerezo
|