Minisitiri Nduhungirehe yagaragarije LONI uko Congo ikomeje kwica Abaturageye bayo
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragarije Akanama gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu mu Muryango w’Abibumbye (UN) ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), ikomeje kwica abaturage bayo, by’umwihariko ikaba yibasiye Abatutsi bavuga Ikinyarwanda batuye mu Burasirazubwa bw’icyo Gihugu.

Minisitiri Nduhungirehe yabitangarije mu nama y’akanama gashinzwe Uburenganzira bwa muntu nuri UN, aho yagaragaje imvugo z’urwango z’abayobozi bakuru ba Congo, zishishikariza abaturage kwica abandi bashingiye ku bwoko, kandi atanga ibimenyetso bifatika by’abakoresheje izo mvugo, anagaragaza ibice bitandukanye Abatutsi bari kwicirwamo.
Yagaragaje ko u Rwanda rushyigikiye byimazeyo amahame n’amategeko mpuzamahanga mu kubahiriza Uburenganzira bwa muntu, kandi ko ruzakomeza kubyubaha, kugira ngo inshingango rusange z’Akanama k’Uburenganzira bwa muntu muri UN zigende neza.
Ubwo yageza ijambo ku bateraniye muri ako kanama, Amb. Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko muri rusange Isi n’abayituye bishimiye uko babayeho, mu mibereho ya buri munsi, iterambere no kunezerwa kurusha ibindi bihe byabanje mu myaka 30 ishize.
N’ubwo ibimaze gukorwa bihagaze neza ugereranyije n’ibihe byashize, Amb. Nduhungirehe yagaragarije ako kanama ko hirya no hino ku Isi hari ahasa nk’ahibagiranye aho ubwoko bumwe bwibasiwe kandi ntihagire igikorwa, kandi abantu bakomeje kwicwa bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bw’Ibihugu.
Abatutsi bari kwicwa muri Congo ntihagire igikorwa
Amb. Nduhungirehe atanga urugero mu karere k’ibiyaga bigari nko mu Burasirazuba bwa DRC, aho imvugo z’urwango, no guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside byashinze imizi, aho abantu runaka bibasirwa, hakurikijwe ubwoko, ururimi rwabo, aho batuye n’uko bateye bakicwa, ibyo bikaba bisa neza n’ibyabaye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Agira ati, “Nko mu Burasirazuba bwa Congo, imvugo z’urwango, itotezwa, barica bakotsa bakarya imibiri y’Abatutsi b’Abanyekongo. Byabaye nk’ubuzima bumenyerewe, kandi bikomeje gufata indi ntera. Nko muri Kivu y’Amajyepfo, Abanyamulenge bari kuraswa i Minembwe n’ingabo za Leta, abandi bakicirwa mu miryango yabo mu bice bya Uvira”.
Avuga kandi ko i Bujumbura mu Burundi, baherutse gufatwa Abatutsi benshi b’Abanyamulenge bapakirwa amamodoka ya Polisi bajyanwa ahantu hatazwi, ibyo bikaba biri no gukorwa ku bantu bose bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda i Kinshasa mu murwa mukuru wa DRC.
Yongeraho ati, “Mu bice bya Ituri abo mu bwoko bw’Abahema nabo bari kwicwa n’umutwe witwa CODECO ufashwa na Leta ya Congo, kandi ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje guha intwaro imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, Wazalendo, bagafatanya n’ingabo z’Uburundi kwica Abatutsi no kubahohotera bikabije”.
Amb. Minisitiri Nduhungirehe avuga ko imvugo z’urwango zahinduwe intwaro zikwirakwizwa n’abanyepolitiki ba Congo nka Justin Bitakwira, uwo akaba Umudepite mu Nteko ishinga amategeko y’icyo Gihugu, n’inshuti ya Perezida Tshisekedi, aho akoresha amagambo abiba urwango. Hari nk’aho yavuze ko Umututsi ari inyoko yavukanye ubumara bwuzuye ubugome, kandi ko Imana yabaremye bitandukanye n’abandi Banyekongo”.
Avuga ko imvugo nk’izo atari nshya muri DRC kuko nko mu 1998 uwahoze ari Visi Perezida na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Congo, Abdul lay Yelodi Dombasi yavuze ko Abatutsi bakwiye kwicwa nk’uko byagenze ku Bayahudi mu Ntambara ya kabiri y’Isi, akanabita amazina abapfobya, nk’iminyorogoto na mikorobe bikwiye gutsembwa ku Isi.
Leta ya Congo yateje imyigaragambyo hicwa Abatutsi na Amabasade ziratwikwa Umuryango mpuzamahanga urebera
Yongeyeho ko mu minsi mike ishize, Ambasade z’ibihugu bitandukanye muri Congo zatewe n’abantu bakazitwika zirimo n’iy’u Rwanda, kandi byari bishyigikiwe na Leta, nka bumwe mu buryo bwo gushyira igitutu ku kanama k’Umuryango w’Abaibumbye ngo kagire icyo gakora ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa DRC.
Agira ati, “Minisitiri w’Intebe wa Congo Suminwa Wagner, yavuze ko nihatagira igikorwa, Isi iribwibonere uburakari bw’abaturage ba Congo. Kuva ubwo kugeza na n’ubu ibyiciro by’abantu byiganjemo Abanyamulenge bari gusukwaho amabombe n’indege zitagira abapilote za Congo i Minembwe, abandi bakicirwa mu bice bitandukanye birimo n’Umurwa mukuru Kinshasa”.
Avuga ko ibyo byibutsa ahitwa Nturo muri Masisi aho imiryango y’Abatutsi isaga 300, mu mwaka ushize mu kwezi k’Ukwakira, 2024 batwikiwe bakicwa kandi bishwe n’Abanyekongo bafatanyije n’ingabo z’Uburundi.
Minisitiri Nduhungirehe avuga ko mu gihe amategeko mpuzamahanga aha uburenganzira bungana abatuye Isi bose, ubwo bwicanyi buri kuba Umuryango Mpuzamahanga urebera bukwiye guhagarara, kandi ko bibabaje ko u Rwanda rwakomeje kugaragariza amahanga ubwo bwicanyi ntihagire igikorwa ariko bidakwiye gukomeza gutyo.
Agira ati, “Irondabwoko nta mwanya rikwiye mu Karere kacu, turatekereza ko umuryango mpuzamahanga ugiye gukora iperereza kuri ubwo bwicanyi, kuko hari ibimenyetso bifatika n’ubwo byagizwe impamvu za politiki na Leta ya Congo hagamijwe guhishira, ngo amahanga atagira icyo akoraho”.
Avuga ko kugira ngo amahoro agaruke mu Karere k’Ibiyaga bigari by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Congo, hakwiye gufatwa ingamba zo gusuzuma ikibazo bahereye mu mizi, kandi ko Akanama k’uburenganzira bwa Muntu muri UN gakwiriye guhagurukira Leta ya Congo igahagarika ubwo bwicanyi, ahubwo ikarinda abanyagihugu bayo.
Ohereza igitekerezo
|