Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ibyo u Rwanda rwifuza kungukira mu mubano warwo na Koreya y’Epfo

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, yashimangiye ko u Rwanda rwifuza kubaka ubufatanye bukomeye na Koreya y’Epfo mu guteza imbere ubukungu bwarwo, cyane cyane mu kongerera ubushobozi abaturage, guteza imbere ikoranabuhanga ndetse no gukurura ishoramari ry’amasosiyete menshi yo muri iki gihugu cyo muri Aziya.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ibyo u Rwanda rwifuza kungukira mu mubano warwo na Koreya y'Epfo
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ibyo u Rwanda rwifuza kungukira mu mubano warwo na Koreya y’Epfo

Ubu bufatanye, u Rwanda rugaragaza ko ari urufunguzo rwo kwihutisha gahunda igihugu kiyemeje yo kugira ubukungu bwihagazeho budashingiye ku nkunga ahubwo bukaba ubw’ubufatanye mu bucuruzi ndetse no guteza imbere urwego rw’inganda.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga, Olivier Nduhungirehe yagaragaje akamaro k’ubufatanye bw’u Rwanda na Koreya y’Epfo, cyane cyane avuga ko u Rwanda narwo ruri mu nzira yo guhindura imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu, binyuze mu mishinga myinshi itandukanye leta ishyiramo imbaraga.

Izingiro ryo guhundura ubukungu bw’u Rwanda, mu kugera ku rwego rwo hejuru, bikubiye mu cyerekezo 2050, gikubiyemo ibice bibiri aho kugeza mu mwaka wa 2035 Umunyarwanda azaba yinjiza amafaranga atari munsi ya miliyoni 4 ku mwaka, mu gihe mu mwaka wa 2050 nyirizina Umunyarwanda azaba abasha kubona miliyoni zitari munsi ya 12 mu mwaka.

Mu 2050 Umunyarwanda azaba abasha kubona miliyoni zitari munsi ya 12 mu mwaka
Mu 2050 Umunyarwanda azaba abasha kubona miliyoni zitari munsi ya 12 mu mwaka

Mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda, harimo bimwe mu bikorwa by’ingenzi bigomba kwitabwabo cyane cyane hibandwa ku guhanga imirimo, kongera ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga no kuzamura ireme ry’uburezi.

Minisitiri Nduhungirehe, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo muri Koreya y’Epfo, The Korea Herald, yagize ati: "Turashaka kubaka ubukungu buteye imbere mu gihe kiri imbere, kandi Koreya y’Epfo yabaye umufatanyabikorwa wacu mu nzego zitandukanye."

Minisitiri Nduhungirehe, yakomeje avuga ko kugirango ibyo bigerweho, u Rwanda rwifuza kurushaho guteza imbere ubufatanye na Koreya y’Epfo.

Minisitiri Nduhungirehe na mugenzi we wa Koreya y'Epfo, Cho Tae-yul
Minisitiri Nduhungirehe na mugenzi we wa Koreya y’Epfo, Cho Tae-yul

Yakomeje agira ati "Nibyo koko, turashaka kugera kuri byinshi kubera ko intego yacu nk’Igihugu, ni uguhindura ubukungu bwacu bushingiye ku mfashanyo bukibanda ku bucuruzi, kugira ngo tugire ubukungu bwihagazeho, kugira inganda mu gihugu cyacu zishobora gutanga ibicuruzwa byinshi bikorewe mu Rwanda (Made in Rwanda), kugira ngo dushobore kubona byinshi twohereza mu mahanga".

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR), kigaragaza umusaruro mbumbe w’u Rwanda wageze ku 8.2% mu 2023, bingana n’igipimo byariho umwaka wabanje.

Nubwo bimeze bityo ariko, ndetse hakaba hari intambwe ifatika yatewe, inkunga zituruka hanze ziracyagira uruhare rukomeye cyane. Biteganyijwe ko inkunga n’inguzanyo z’amahanga bizaba biri ku gipimo cya 35.91% by’ingengo y’imari y’Igihugu ya 2024-25, ingana na miliyari 5,690.1Frw, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’imari n’Igenamigambi muri Gicurasi.

Inkunga n'inguzanyo z'amahanga bizaba biri ku gipimo cya 35.91% by'ingengo y'imari y'Igihugu 2024-25, ingana na miliyari 5,690.1 Frw
Inkunga n’inguzanyo z’amahanga bizaba biri ku gipimo cya 35.91% by’ingengo y’imari y’Igihugu 2024-25, ingana na miliyari 5,690.1 Frw

Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko u Rwanda rwifuza gukurikiza inzira y’iterambere ya Koreya y’Epfo mu gushora imari mu kongerera abaturage ubushobozi ndetse no guteza imbere urwego rw’ikoranabuhanga kugira ngo ubukungu burusheho kwiyongera, agaragaza ko Koreya y’Epfo, ifite umwihariko muri izo nzego.

Ati, "Ibihugu byombi bifite ibyo bihuriyeho, kuko twafashe icyemezo cyo gushora imari mu kongerera ubushobozi abaturage bacu, mu burezi n’ikoranabuhanga. U Rwanda rwahaye ikaze ikoranabuhanga n’itumanaho mu rwego rwo guteza imbere imishinga, bikajyana no kohereza urubyiruko mu mahanga kujya kwiga ikoranabuhanga kuko tuzi ko ari rwo rufunguzo rw’ibanze mu kuzamura ubukungu no kugera nku mpinduka Igihugu kifuza."

Yungamo agira ati, "Birumvikana ko dushaka guteza imbere ubufatanye mu nzego z’uburezi, ikoranabuhanga n’ibikorwa remezo. Iki ni cyo twifuza gukora. Turizera ko ubu bufatanye hagati y’ibihugu byombi burushaho kugenda bwiyongera."

U Rwanda rurifuza kwigira byinshi ku iterambere ry'ingana muri Koreya y'Epfo mu kongera ingano y'ibikorerwa mu gihugu byoherezwa mu mahanga
U Rwanda rurifuza kwigira byinshi ku iterambere ry’ingana muri Koreya y’Epfo mu kongera ingano y’ibikorerwa mu gihugu byoherezwa mu mahanga

Muri Nyakanga, Guverinoma zombi zashyize umukono ku masezerano yubufatanye angana na miliyari imwe y’amadorali, mu gutera inkunga imishinga y’iterambere mu myaka ine iri imbere 2024-2028.

Iyi nkunga yatanzwe binyuze mu Kigo mpuzamahanga gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga cya Koreya (KOICA), ikazibanda mu nzego zirimo ubwikorezi, ubuvuzi, uburezi biri mu mujyo wa gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2).

U Rwanda ni kimwe mu bihugu birindwi byo ku mugabane wa Afurika bisanzwe bihabwa ubufasha mu bikorwa by’iterambere na Leta ya Koreya y’Epfo binyuze mu cyitwa Official Development Assistance (ODA). Nk’uko imibare ya Guverinoma ya Koreya ibigaragaza, mu 2023, muri iyi gahunda ya ODA, u Rwanda rumaze guhabwa agera kuri miliyari 30 z’Amawon akoreshwa muri Koreya y’Epfo (Ni uuvuga agera kuri miliyoni 22.6 z’amadolari).

Koreya y'Epfo isanzwe igenera u Rwanda inkunga ijyanye n'itermbere ry'ibikorwa remezo
Koreya y’Epfo isanzwe igenera u Rwanda inkunga ijyanye n’itermbere ry’ibikorwa remezo

Nduhungirehe ariko yashimangiye ko u Rwanda rwifuza ko amasosiyete menshi yo muri Koreya y’Epfo, yaza gushinga ibikorwa byayo mu Rwanda byumwihariko mu by’inganda mu iterambere ryazo bijyanye n’intego za NST2.

Amasosiyete atandukanye kandi akomeye yo muri Koreya, nka KT Corporation na Hyundai Motor Company, Samsung Electronics kugeza ubu ni amwe yinjiye ku isoko ry’u Rwanda.

Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rwashyizeho gahunda yo kuvugurura imisoro mu rwego rwo gukurura ishoramari mvamahanga, harimo gushinga (Kigali International Financial Center). Iki kigo mpuzamahanga gifasha ibigo bitanga serivisi z’imari ku rwego mpuzamahanga n’Akarere kugenzura ibikorwa byabyo.

Bimwe mu byo u Rwanda rushyizemo imbaraga harimo umushinga Kigali Innovation City
Bimwe mu byo u Rwanda rushyizemo imbaraga harimo umushinga Kigali Innovation City

Hari kandi Kigali Innovation City, umwe mu mishinga itegerejwe cyane mu Rwanda kuko uzasiga Igihugu gishimangiye intego yacyo yo kubaka igicumbi cy’ikoranabuhanga, uburezi n’ibijyanye no guhanga udushyahamwe n’ingamba zo kunoza imiyoborere mu guca ruswa.

U Rwanda kandi rwashyizwe ku mwanya wa kabiri muri Afurika na 38 ku Isi yose muri raporo ya Banki y’Isi ya 2020 (Doing Business Report), iyi raporo ngarukamwaka ikaba igaragaza ishusho y’uburyo ibihugu byorohereza ishoramari n’ubucuruzi muri byo, haba mu mategeko ashyirwaho, iyandikishwa ry’ubucuruzi, korohereza abashoramari n’ibindi.

Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), rugaragaza ko rwanditse ishoramari ringana na miliyari 2.47 z’amadolari mu 2023, bikaba byariyongereyeho 50% ugereranije na 2022, kubera ko Igihugu cyari kivuye mu bihe birimo ingaruka zatewe na COVID-19. Byongeye kandi, amafaranga yose ava mu bicuruzwa byoherezwa mu mahanga na serivisi agera kuri miliyari 3,5 z’amadolari, yiyongereyeho 17.2% ugereranije na 2022.

Kwakira ishoramari ryinshi mvamahanga, ni imwe mu nkingi u Rwanda rwifuza gukomeza gushingiraho iterambere ry'ubukungu
Kwakira ishoramari ryinshi mvamahanga, ni imwe mu nkingi u Rwanda rwifuza gukomeza gushingiraho iterambere ry’ubukungu

Nduhungirehe aha niho ahera agira ati: "Hariho rero iterambere ryihuse tumaze kugeraho bitewe n’ubucuruzi n’ishoramari, kandi iyi niyo nzira dushaka gukomeza kunyuramo dufashijwe n’abafatanyabikorwa mu iterambere nka Repubulika ya Koreya y’Epfo."

Muri Kamena uyu mwaka ubwo hatangizwaga inama ya mbere yahuzaga Koreya y’Epfo na Afurika yabereye i Seoul, u Rwanda na Koreya byashyize umukono ku masezerano agamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari ndetse n’amasezerano agamije guteza imbere ubufatanye mu bijyanye na gahunda y’Imijyi ijyanye n’igihe (Smart Cities), ibikorwa remezo no guteza imbere ubwikorezi.

Minisitiri Nduhungirehe yagagaragaje ko u Rwanda, rwiyemeje gusigasira ubufatanye bufatika buri hagati y’ibihugu byombi, nk’amahirwe akomeye yo kungurana ibitekerezo mu nzego zitandukanye.

Ikoranabuhanga mu mashuri ni kimwe mu byo Minisitiri Nduhungirehe agaragaza ko u Rwanda rushyize imbere
Ikoranabuhanga mu mashuri ni kimwe mu byo Minisitiri Nduhungirehe agaragaza ko u Rwanda rushyize imbere

Yagize ati "Iyi nama yari umwanya w’ingenzi mu guteza imbere umubano wacu, kandi twabonye ibimenyetso bikomeye byerekana ko Koreya y’Epfo ari umufatanyabikorwa witeguye gushora imari no gushyigikira iterambere muri Afurika, ndetse no mu Rwanda."

Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rushaka kurebera ku nzira yaganishije ku ntsinzi Koreya y’Epfo, binyuze mu bufatanye nayo mu kurushaho kwihutisha urugendo rw’Igihugu mu iterambere.

Yagize ati "Inzira y’iterambere ya Repubulika ya Koreya ni icyitegererezo kuri Afurika kuko Koreya yahoze nayo ari Igihugu gihabwa ubufasha mu bihe byashize. Ubu imaze kuba Igihugu kigenera ubwo bufasha ibindi bihugu, bivuze ko ifite inzira y’iterambere ikomeye, ikaba urugero rwiza ku bihugu by’Afurika kubera ko bimwe muri ibyo bihugu byari ku rwego rumwe rw’ubukungu na Koreya mu myaka 50 cyangwa 60 ishize."

Guteza imbere inganda biri mu byo u Rwanda rwitezeho kungukira mu bufatanye bwarwo na Koreya y'Epfo
Guteza imbere inganda biri mu byo u Rwanda rwitezeho kungukira mu bufatanye bwarwo na Koreya y’Epfo

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko Koreya y’Epfo, urwego iriho mu kugira ubukungu bukomeye, bityo ari urugero rwiza u Rwanda rugomba gukurikiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka