Minisitiri Nduhungirehe yabwiye UN ikintu kimwe cyatuma u Rwanda rukuraho ingamba z’Ubwirinzi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe yabwiye akanama k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi ko u Rwanda rurenganywa, rukagerekwaho ibibazo bya Congo, ariko ko rutazatezuka gucunga umutekano warwo no kurinda ubusugire bw’igihugu.

"Intandaro y’aya makimbirane usubiye inyuma, mbere na mbere akomeza gutizwa umurindi n’umutwe witwara gisirikare w’abajenosideri wa FDLR, nubwo uzwiho ibikorwa by’ubwicanyi bushingiye ku moko, kwinjiza abana mu gisirikare, no guhungabanya umutekano mu Rwanda no muri RDC, birababaje kubona imwe mu miryango mpuzamahanga ikomeza kwirengagiza nkana ko utabaho."

Ni ibyagarutsweho na Nduhungirehe ubwo yari mu nama y’Akanama ka UN gashinzwe amahoro ku Isi, yigaga ku bibazo byo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko vuba aha ifatwa rya bamwe mu bari bagize FDLR barimo n’umuyobozi mukuru wayo, bagashyikirizwa u Rwanda byerekanye ibimenyetso simusiga uburyo guverinoma ya DRC yinjije abarwanyi ba FDLR mu Ngabo z’Igihugu.

Yagize ati: "Kinshasa yabahaye intwaro, ibikoresho, n’urubuga rwo gukomeza ingengabitekerezo yabo ya jenoside."

Minisitiri Nduhungirehe yakomoje no ku gutotezwa bikorerwa abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda muri Congo, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi bitewe n’ingaruka z’abakoloni. Ibi bikaba bikorerwa abaturage bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo na Ituri.

Ati: "Mu ngaruka z’ivangura, ihohoterwa no kurimbura amoko muri RDC, harimo ibihumbi n’ibihumbi by’impunzi ziri mu Rwanda, Uganda ndetse no mu bindi bihugu byo mu Karere kacu, bamaze igihe kinini mu nkambi z’impunzi, bamaze imyaka myinshi barabuze uko babasha gusubira mu byabo."

Yakomeje agira ati: "Ukurikije uko ibintu bimeze, u Rwanda rurifuzwaho iki? Kuki u Rwanda rukomeje kwibasirwa cyane? Ntabwo bisobanutse. Ikigaragara nk’u Rwanda, ni uko ingamba z’ubwirinzi twashyizeho zizagumaho, kugeza igihe hazaba hari urwego rwizewe rw’umutekano mu gihe kirekire, ku mupaka na DRC."

Minisitiri Nduhungirehe yakomoje no ku mikorere y’Ingabo za MONUSCO zimaze imyaka irenga 25 muri DRC nyamara zarananiwe gushyira mu bikorwa inshingano zazjyanye muri icyo Gihugu zo kurandura imitwe yose yitwaje intwaro, harimo n’umutwe wa FDLR w’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, umaze imyaka irenga 30 mu Burasirazuba bwa DRC.

Yagize ati: "Ntidushobora kwizera amahoro niba intandaro y’ibi bibazo idakemutse. Mu byukuri, guhera mu 2003, iyi nama yongeye kwibutsa ko ari ngombwa gukemura ikibazo cya FDLR binyuze mu myanzuro irenga 20. Nyamara, nyuma y’ama miliyari y’amadorari yakoreshejwe mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro buhenze cyane mu mateka, kugera ku bisubizo bifatika biracyagoye."

Nubwo bimeze bityo ariko, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rukomeje kwizera ko MONUSCO ishobora guhindura imikorere kandi ikagira uruhare runini mu gukemura ibyo bibazo, mu gihe yaba yubahirije inshingano zayo zo kurengera abaturage, kwita ku burenganzira bwa muntu ndetse ikaba yanatanga ubufasha mu nzira ziganisha ku mahoro arambye zihuriweho n’umuryango wa EAC na SADC.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko kugeza ubu mu kwishakamo ibisubizo, ubu hari imbaraga zihuriweho hagati ya EAC na SADC, nyuma y’uko hafashwe icyemezo cyo guhuza ibiganiro bya Luanda na Nairobi. Ati: "Ibi biganiro bizayoborwa n’itsinda ryagutse ry’abahuza batanu baturutse muri Afurika yose, bayobowe n’Umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe."

Yavuze ko igisubizo kirambye cya politiki ndetse n’umutekano w’u Rwanda mu buryo burambye, bizarushaho kugira uruhare mu bikorwa by’ingenzi kandi byihutirwa byo guteza imbere Igihugu no guhuza Akarere ndetse n’abaturanyi muri rusange.

Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda kuva kera rwifuzaga gukemura mu buryo burambye ibibazo bya politiki n’umutekano mu Karere. Ati: "Ni muri urwo rwego, twiyemeje gukorana n’impande zose kugira ngo twubahirize ibyo twiyemeje, cyane cyane gahunda y’inama ihuriweho na EAC-SADC, n’ibindi bikorwa byuzuzanya."

"Mu minsi micye, tuzibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’ikintu gikwiye guhora cyibutsa akamaro ko kurinda abaturage bose urwango, urugomo n’amacakubiri aho baba baherereye hose. Ubutumwa bw’u Rwanda uyu munsi burumvikana. Turashaka igisubizo kirambye cya politiki, dushyigikiye ibiganiro, kandi turashaka gufatanya mu guhosha amakimbirane no guteza imbere Akarere kacu."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

𝑼𝒃𝒖𝒔𝒆 𝒌𝒐𝒌𝒐 𝒊𝒃𝒊 𝒏𝒕𝒊𝒃𝒊𝒔𝒐𝒃𝒂𝒏𝒖𝒕𝒔𝒆?
𝑼𝒔𝒊𝒃𝒚𝒆 𝒂𝒃𝒂𝒃𝒊𝒃𝒚𝒊 𝒃’𝒂𝒎𝒂𝒄𝒂𝒌𝒖𝒃𝒊𝒓𝒊 𝒃𝒂𝒃𝒂 𝒃𝒂𝒇𝒖𝒏𝒛𝒆 𝒂𝒎𝒂𝒕𝒘𝒊 𝒏𝒊 𝒊𝒌𝒊 𝒌𝒊𝒕𝒖𝒎𝒗𝒊𝒌𝒂𝒏𝒂 𝒉𝒂𝒏𝒐?

𝑾𝒂𝒌𝒐𝒛𝒆 𝒓𝒘𝒐𝒔𝒆 𝑴𝒊𝒏𝒊𝒔𝒕𝒆𝒓 𝒘𝒂𝒄𝒖....
𝑫𝒖𝒌𝒐𝒎𝒆𝒛𝒆 𝒕𝒖𝒛𝒂𝒎𝒖𝒓𝒆 𝒊𝒋𝒘𝒊 𝒓𝒚𝒂𝒄𝒖 𝒘𝒆𝒏𝒅𝒂 𝒃𝒊𝒛𝒖𝒎𝒗𝒊𝒌𝒂𝒏𝒂

𝑻𝒉𝒆𝒐𝒑𝒉𝒊𝒍𝒆 𝑫𝒊𝒆𝒈𝒐 𝑵𝒈𝒊𝒓𝒊𝒎𝒂𝒏𝒂 yanditse ku itariki ya: 28-03-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka