Minisitiri Nduhungirehe na Mugenzi we w’u Burusiya baganiriye ku mutekano w’Akarere u Rwanda ruherereyemo
U Rwanda n’u Burusiya byiyemeje gufatanya mu kungurana ibitekerezo ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Ni ibyagarutsweho mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yagiranye kuri telefoni na mugenzi we wungirije w’u Burusiya, Bogdanov Mikhail Leonidovich, ushinzwe umubano n’u Burasirazuba bwo hagati na Afurika.
Minisitiri Nduhungirehe kandi yaaniriye na mugenzi we w’u Buholandi, Caspar Veldkamp, ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.
Minisitiri Nduhungirehe, yabwiye mugenzi we ko u Rwanda rwasabye ko imirwano ihagarara hagati y’impande zihanganye muri Kongo ndetse hagasubukurwa ibiganiro bya politike nk’izira izafasha mu kugera ku mahoro.
Yagarutse kandi no ku mutekano w’u Rwanda n’ingamba rwafashe mu kurinda ubusugire bwarwo by’umwihariko nyuma y’ibyo Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yatangaje, avuga ko ashaka gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Yavuze kandi ko ubwo bwirinzi bwari ngombwa kubera ubufatanye bw’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro ifatanya n’Ingabo za FARDC mu guhohotera Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda muri Kivu y’Amajyaruguru.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibyo byose biri mu bigomba kwitabwaho kugira ngo ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC bibashe gukemuka.
Ohereza igitekerezo
|
Amahoro amahoro kuritwese erega wamugani aho inzovu zirwaniye inshishi n’ibyatsi nibyo bihangirikira. Ngerero mbona ibibivugwa byose aribigenda bisubirwamo Kandi ukuri kuba kuzwi ahari kuva abantu bagera kwisi nuku byatangiye kugeza n’uyumunsi ibihugu bishyamirana
🔻ngembona igisubizo kiza suguterana amagambo ahubwo ibi bikurikira nibyo bisubizo byiza
Umwe yaha undi kugirango umwe yemeze undi .kuko bamwe bemezwa nimigeri nkamoto
Ibisubizo by’ukuri:
1.kubaka igisirikare gikomeye Kandi kikinyamwuga kuburyo ugushotoye umuhonda
2.kubaka ubukungu niterambere rigendanye n’ibikorwa remezo bifatika mungeri zose
3.kubaka ububanyi n’amahanga bwiza Kandi ukabugirana nabandi nabo bikomeye
4.kugira ubuyobozi bwiza buha umuturage ijambo mubimukorerwa
Kandi nawe akiyumvamo ko ibihari aribye Kandi ugomba kubirinda nokubiteza imbere(patriotisme, accountability
5.kubaka technology mungeri nyinshi Harimo izumuteckano
,education.ubuvuzi.n’ubwikorezi
6.kugira ubutasi bukomeye
Ibi ubifite bihagije byatuma abo ubwira ukuri ntibakumve Kandi bakuzi nibuza batagutesha umwanya
Nonese Ubu ibiri kuba mukarere ntimubibona
Ko Harimo no gushyira ibiti mu matwi. Ahubwo abitwako bikomeye
Bose Ikibazo bagica hejuru ahubwo nabo bagakurura bishyira
Bikitwako ngo batange igisubizo
Ngayo nguko
Gusa imana ....niyo mucamanza.