Minisitiri Musoni yasabye Abanyenyanza kudapfusha ubusa amahirwe ahaboneka
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, akaba n’ushinzwe kureberera akarere ka Nyanza muri guverinema ubwo tariki 16/07/2013 yagiriraga uruzinduko rwe rw’akazi muri ako karere yasabye abagatuye kudapfusha ubusa amahirwe ahaboneka.
Akigera muri aka karere Minisitiri Musoni yabanje gukorera inama mu ishuli rikuru rya INILAK ishami rya Nyanza imuhuza n’abayobozi batandukanye kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’akarere bityo abibutsa ko bafite amahirwe aboneka mu karere kabo ariko akaba apfushwa ubusa nyamara yakabaye abyazwa umusaruro.
Mu kubagaragariza ayo mahirwe yavuze ko akarere ka Nyanza gafite ibikorwa byinshi bishobora kugakorerwamo kandi bikareshya abantu barimo abanyamahanga n’Abanyarwanda bitewe n’amateka y’i Bwami uhasanga.

Yagize ati: “Akarere ka Nyanza ni kamwe mu turere dushobora gukorerwamo ubukerarugendo kandi bukinjiriza amafaranga abagatuyemo bigaragara ko bamwe muri bo bari munsi y’umurongo w’ubukene”.
Ku bwe asanga mu karere ka Nyanza hari abantu bajijutse ngo ku buryo batakabaye bataka ubukene bw’amafranga. Ati: “Mu karere ka Nyanza hari ibintu byinshi byo guheraho kugira ngo kajye ku rundi rwego rw’iterambere biza byiyongera ku bikorwa by’ubucuruzi bigenda neza ku buryo byakongerwa”.
Nyuma y’ibi biganiro, Minisitiri Musoni James yasuye ibikorwa by’amajyembere birimo iby’umuturage utuye mu murenge wa Busasamana washoboye guhinga urutoki yarangiza akarubyaza umusaruro yengamo urwagwa ruva muri ibyo bitoki ubwe yihingira.

Yakomereje urwo ruzinduko rwe mu murenge wa Rwabicuma asura urugomero rw’amazi ndetse n’ubwanikiro bw’ibigori n’ibishyimbo byera ku materasi y’indinganire yakozwe muri uwo murenge ku nkunga y’umushinga witwa LWH ushinzwe gutunganya ubutaka no kuhira imirima y’i musozi ukorera muri Minisiteri y’ubuhinzi.
Ahandi yasuye ni ibiro by’umudugudu wa Nyabisindu abaturage baho bashoboye kwiyubakira kugira ngo abayobozi babo nabo bajye bashobora kugira aho babarizwa ndetse n’aho babika impapuro z’akazi ariko batazibitse mu ngo zabo.
Abaturage bo muri uwo mudugudu wa Nyabisindu mu Kagali ka Rwesero mu murenge wa Busasamana bagararagarije Ministiri Musoni James ko inka bahawe muri gahunda ya Girinka munyarwanda bashoboye kuzihuriza hamwe zikaba aribwo zitanga umusaruro ushimishije.

Minisitiri Musoni James yavuze ko ibikorwa bitandukanye byose yasuye birimo amasoko ya Kijyambere n’imihanda igezweho irimo kubakwa mu karere ka Nyanza byerekana intambwe u Rwanda rumaze gutera mu nzira yo kwiteza imbere ngo kuko hirya no hino mu turere dutandukaye tw’igihugu uhagenda wese ahasanga ibikorwa nk’ibyo by’iterambere.
Muri uru ruzinduko Minisitiri Musoni yakoze areba ibikorwa byose by’amajyambere yari aherekejwe n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’intara y’amajyepfo barimo abahagarariye ingabo na polisi ndetse no ku rwego rw’akarere ka Nyanza yari yegendereye ngo yitegereze uko imihigo biyemeje ishyirwa mu bikorwa.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyo, abayobozi kunzego zose ni bahaguruke bave muri biro(office), begere abaturage. Bareke gutanga amabwiriza gusa, ngo agende avuye hejuru ahererekanwe kunzego kugeza kuri Nyumbakumi ngusange ibigenderwaho ari ibihimbano byaba gitifu wa Akagali na Nyumbakumi.Nibigerera kuri site abayoozi kunzego z’ibanze ntibazababeshya.
Good job Minister.
Birashimisha iyo abayobozi begereye abaturage bakumva ibitekerezo byabo ndetse bakanatanga inama! Ba Ministers ni mukomereze aho mufatiye urugero kuri H.E
Mu bigaragara ibintu byari neza cyane!!!!! U Rwanda rwacu ruraryoshye kuva mu cyaro kugeza mu murwa mukuru warwo wa Kigali.